William Ruto wemeza ko hari gutegurwa kumugirira nabi, aratunga urutoki Perezida Kenyatta

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko hari umugambi urimo gutegurwa wo kumugirira nabi, umuryango we ndetse n’abafatanyabikorwa be.

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 29 Nyakanga, ubwo yavugiraga mu Ntara ya Nandi, Ruto yashinje Perezida Uhuru ko yamuteye ubwoba nubwo yagendeye ku nkunga ye mu matora rusange ya 2013 na 2017.

Ruto yasabye Uhuru kudakurura abana be mu makimbirane yabo anashimangira ko nta terabwoba ryaba ryamubuza inzira ye nk’uko urubuga kenyans.co.ke dukesha iyi nkuru ruvuga

Ruto yagize ati: “Reka kuvuga ibyanjye no uvuge ku mukandida wawe. Ba umugabo. Gira icyo ushimira. Turi abagufashije. Igihe wari ukeneye abantu, twahagararanye nawe kugeza ku munota wa nyuma. Ntuzagirire nabi abana banjye.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka gusaba Perezida kutaba intandaro y’iterabwoba muri Kenya. Reka kudutera ubwoba. Akazi kawe ni ukureba ko Abanyakenya bose bafite umutekano. Reka kutubwira ko tuzamenya ko uri Perezida. Ntabwo turi abantu baterwa ubwoba. Ni twe twagutoye “.

William Ruto kandi yasobanuye ko azemeza ko Perezida avuyeho mu mahoro naramuka atsinze amatora yo ku ya 9 Kanama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *