Urukiko rwo muri Amerika rwahamije ibyaha by’intambara Gen. Khalifa Haftar wo muri Libya

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatanu ushize, urukiko rw’intara rwa Virginia muri Amerika rwemeje ko Khalifa Haftar ahamwa n’ibyaha byinshi by’intambara byakorewe abasivili bikozwe n’abasirikare n’abacancuro mu gihe cyo kugota Ganfouda. Ubu bwicanyi bwose bwakozwe mu ntambara ya kabiri yo muri Libya.

Umuyobozi w’ingabo ziyita iz’igihugu cya Libya, yaburanishijwe nk’Umunyamerika kandi imiryango y’abahohotewe yashingiye ku itegeko ryo muri Amerika ryo mu 1991, “Itegeko rirengera abakorewe iyicarubozo” rituma bishoboka gukurikirana mu baturage umuntu uwo ari we wese, ukora nk’umuyobozi wemewe mu gihugu cy’amahanga, wakoze ibikorwa byo kwica urubozo cyangwa kwicwa umuntu ataburanishijwe.

Ubutabera bw’Abanyamerika bwari bwahagaritse dosiye mbere y’amatora yari ateganijwe mu Kuboza 2021 kugira ngo bitagira ingaruka ku matora nk’uko tubikesha Euronews. Kubera ko aya matora atabaye, urubanza rwarasubukuwe, nubwo Khalifa Haftar yari yagerageje by’ubusa kugaragaza ko afite ubudahangarwa bw’umukuru w’igihugu.

Umubare w’indishyi uzagenwa mu iburanisha rishya. Ababuranyi barasaba byibuze miliyoni 50 z’amadolari.

Abanyamerika bashoboye kumukura muri gereza yari afungiwemo mu gikorwa gikomeje kuba amayobera, kandi bamuha ubuhungiro bwa politiki mbere yo gusubira muri Libya nk’umuyobozi wa guverinoma itarigeze yemerwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *