Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko wifuza ko misiyo y’amahoro yawo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), MONUSCO, yava muri iki gihugu bidatinze nk’uko abaturage bacyo babyifuza.
Ibi byavuzwe n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix, wagiriye uruzinduko muri RDC, ubwo yakomozaga ku myigaragambyo y’abamagana MONUSCO iherutse kubera mu mujyi wa Goma, Butembo no muri teritwari ya Uvira.
Lacroix yabanje kwihanganisha umuryango w’umusirikare ndetse n’iy’abapolisi babiri ba MONUSCO biciwe muri iyi myigaragambyo n’uw’uwakomeretse, kimwe n’iy’Abanyekongo bapfiriyemo.
Yakomeje avuga ko UN yifuza ko MONUSCO yazava byihuse cyane ku butaka bwa RDC, mu gihe ubuyobozi bw’iki gihugu bwaba bumaze kugira ubushobozi bwo kurinda umutekano wacyo.
Lacroix yagize ati: “Turifuza ko ibisabwa byagerwaho, by’umwihariko kugaruka k’ubuyobozi bwa Leta kugira ngo MONUSCO irangize misiyo yayo byihuse cyane.”
Muri uru ruzinduko, Lacroix yari kumwe n’umuyobozi wa Polisi iri mu butumwa bw’amahoro bwa UN, Luis Carrilho hamwe n’umujyanama w’uyu muryango mu bikorwa by’igisirikare, Lt Gen. Birame Diop.



2 Responses
UN yatangaje ko yifuza ko MONUSCO yava muri RDC byihuse cyane
Bishobotse bavamo kuko akazi gasa naho kabananie.
UN yatangaje ko yifuza ko MONUSCO yava muri RDC byihuse cyane
Bishobotse bavamo kuko akazi gasa naho kabananie.