Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 25 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamakuru zirebana na politiki n’umutekano.
Harimo ko:
Blinken ategerejwe mu Rwanda
Ikinyamakuru Jeune Afrique tariki ya 27 Nyakanga cyatangaje ko Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, mu kwezi gutaha azagirira uruzinduko mu Rwanda no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Muri uru ruzinduko, Blinken ngo azaba aje gukurikirana ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, by’umwihariko icya M23 cyakuruye umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Mu bizamuzana mu Rwanda by’umwihariko, iki kinyamakuru cyasobanuye ko harimo no kuganira ku kibazo cya Paul Rusesabagina ufungiwe ibyaha by’iterabwoba.
Impinduka muri guverinoma
Tariki ya 30, Perezida Paul Kagame wayoboye inama y’abaminisitiri, yakoze impinduka muri guverinoma, zaranzwe no gushyiraho Minisiteri nshya no gusimbuza Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.
Minisiteri nshya yashyizweho ni ishinzwe ishoramari rya Leta, izajya iyoborwa na Eric Rwigamba, Dr Yvonne Umulisa we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri. Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda mushya ni Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze, wasimbuye Beata Habyarimana.
Dr Ildephonse Musafiri yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Fidele Abimana ahabwa nk’uyu mwanya muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Richard Niwenshuti ahabwa nk’uyu mwanya muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.
Nyungwe yafashwe n’inkongi
Pariki ya Nyungwe mu gice giherereye mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro, abaturage bashobora kuyizimya ku wa 25 Nyakanga hari hamaze gushya igice gifite ubuso bugera kuri hegitari 21.
Abaturage baganiriye na BWIZA batangaje ko bakeka ko abasanzwe bateza umutekano muke muri iki gice cy’igihugu baba ari bo batwitse iyi pariki, bagacika, gusa Umuyobozi w’akarere we yavuze ko akeka ko ryaba ryaratswitswe n’abahigi cyangwa abahakura ubuki.
Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kuri iyi nkongi. Nyungwe yaherukaga gushya mu myaka itatu ishize.
Biruta yavuze ko u Rwanda rutazafasha Touadera mu gushaka manda ya gatatu
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, ku ya 29 Nyakanga yatangarije RFI ko u Rwanda rutazafasha Perezida wa Centrafrica, Faustin-Archange Touadera gushaka manda ya gatatu.
Minisitiri Biruta yasubizaga ku mpungenge zatanzwe n’umuryango wo muri Centrafrica, uherutse kuvuga ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu zishobora kuzafasha Touadera.
Uyu muyobozi yavuze ko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Centrafrica kurinda umutekano w’amatora yabaye mu mpera z’umwaka w’2020, no kurinda inzego z’iki gihugu, bityo zidashobora kwivanga muri politiki yacyo.
MONUSCO irasaba intwaro zo kuyifasha kurwanya M23
Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, iravugwaho gushaka intwaro ziremereye na kajugujugu z’intambara ngo ibashe kurwanya M23 yafashe uduce tumwe na tumwe mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko Komanda w’ingabo za MONUSCO muri uku kwezi yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo, muri gahunda yo gushaka izi ntwaro, kandi ngo yemerewe imbunda zirasa kure.
Cyasobanuye kandi ko MONUSCO yagiriwe inama yo kwiyambaza Angola nka kimwe mu bihugu bifite ibisirikare byo mu karere k’ibiyaga bigari bifite intwaro zihagije, kugira ngo izayifashe, no gusaba u Bufaransa zimwe muri kajugujugu bukoresha muri Operation Barkhane.


