Igikomangoma Charles cyakiriye miliyoni y’Ama pound cyahawe n’umuryango wa Bin Laden – Raporo

Sangiza iyi nkuru

Ikinyamakuru Sunday Times cyo mu Bwongereza kiravuga ko Igikomangoma Charles cya Wales yemeye kwishyurwa miliyoni 1 z’ama pound ayahawe n’umuryango wa Osama Bin Laden washinze umuwe w’iterabwoba wa Al Qaida.

Igikomangoma Charles yemeye amafaranga yatanzwe na barumuna ba Osama Bin Laden basangiye nyina mu 2013, hashize imyaka ibiri umuyobozi wa al-Qaeda yishwe.

Ikigega cyita ku bagiraneza cya Wales (PWCF) cyakiriye ayo mafaranga nk’impano.
Clarence House (ibiro by’Igikomangoma Charles) yavuze ko PWCF yijejwe ko “hakozwe ibikwiye”, kandi icyemezo cyo kwakira amafaranga cyari gishingiye ku babishinzwe.

Yatangarije BBC iti: “Kugerageza kubifata ukundi ni ibinyoma.”

Clarence House yavuze kandi ko bivuguruza ingingo nyinshi zavuzwe mu nkuru y’iki kinyamakuru.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, igikomangoma Charles yemeye amafaranga yatanzwe na Bakr Bin Laden uyobora umuryango ukize muri Arabiya Sawudite, na murumuna we Bakr Shafiq, nyuma yo kubonana na Bakr muri Clarence House.

Ikinyamakuru Sunday Times kivuga ko umuzungura w’ingoma y’u Bwongereza yatwaye amafaranga nubwo abajyanama muri Clarence House na PWCF bari babyanze.

Icyakora, Sir Ian Cheshire, umuyobozi wa PWCF, yatangarije iki kinyamakuru ko impano yo mu 2013 yemewe nyuma yo “gusuzumwa neza” n’ababishinzwe batanu icyo gihe.

Sir Ian yongeyeho ati: “nyuma yo gusuzumwa neza, hifashishijwe amakuru yashakishijwe ahantu henshi, harimo na guverinoma.”

PWCF itanga inkunga ku miryango idaharanira inyungu yanditswe mu Bwongereza kugira ngo itange imishinga mu Bwongereza, Commonwealth ndetse n’ahandi mu mahanga.

Ni gute ibi byabaye inkuru ya paji ya mbere?

Amakuru aturuka mu kigega cy’abagiraneza cya Prince of Wales yabwiye BBC ko “ibyaha by’umubyeyi”, uwo ni Osama Bin Laden, bidakwiye kubuza abandi bagize umuryango gutanga impano. Ibi bikaba byumvikana.

Ariko nanone, ikibazwa ni: igikomangoma Charles cyangwa abamukikije mu by’ukuri bumvaga ari byiza gufata amafaranga avuye kwa ba Bin Ladens? Cyangwa bumvaga ari byiza mu gihe bitashyirwa ahagaragara?

Igisubizo nuko bimaze kumenyekana, nubwo hasuzumwe byinshi kandi amategeko agakurikizwa, byagombaga kugaragara nabi kimwe n’indi mpano Igikomangoma Charles cyahawe n’uwari minisitiri w’intebe wa Qatar na yo itaravuzweho rumwe.

Mu kwezi gushize byavuzwe ko igikomangoma Charles yemeye ivalisi irimo miliyoni y’amayero cash yahawe n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe wa Qatar, imwe mu mpano eshatu zatanzwe zingana na miliyoni 2.5 z’Amayero.

Muri icyo gihe Clarence House yavuze ko impano zatanzwe na sheikh zahise zishyikirizwa umwe mu miryango y’ubugiraneza y’igikomangoma kandi inzira zose zikwiye zarakurikijwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *