Minisitiri Tembo wo muri Malawi yanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Malawi, Nancy Tembo, yagaragaje ko yanyuzwe n’iterambere ry’u Rwanda ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma byo mu muryango Commonwealth mu kwezi gushize.

Nk’uko The New Times yabitangaje, Minisitiri Tembo ubwo yari yitabiriye ibirori byabereye muri Malawi tariki ya 29 Nyakanga 2022 byo kwizihiza imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye, yavuze ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda ubwo yari yaje kwitabira iyi nama, rwamufunguye amaso, abona iterambere iki gihugu cyagezeho.

Minisitiri Tembo yavuze ko aho iki gihugu kigeze, kihakesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, indangagaciro yo gukunda igihugu, ubumwe bufite intego no kuba Abanyarwanda biyumvamo inshingano yo kugiteza imbere.

Yagize ati: “Iterambere ry’u Rwanda rirashamaje, atari ukubera ko rwarigezeho mu gihe gito gusa, ahubwo ari n’uko rwarigezeho harabaye ibyago bya jenoside mu 1994. Iri terambere ridasanzwe ntabwo ryari gushoboka iyo hatabaho imiyoborere iri ku rwego rwo hejuru ya Nyakubahwa Bwana Paul Kagame no gukunda igihugu, ubumwe bufite intego no kwiyumvamo inshingano kw’abatuye Repubulika y’u Rwanda.”

Si Minisitiri Tembo gusa watunguwe n’iterambere ry’u Rwanda, kuko na Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema ubwo yari avuye muri iyi nama ya Commonwealth, yageze iwabo atangaza ko yabonye umujyi wa Kigali umeze nk’iyo ku mugabane w’Uburayi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *