U Rwanda rushobora kungukira ku bushakashatsi buzatwara akayabo ku bidukikije muri Afurika.

Sangiza iyi nkuru

Miliyari zisaga 152 z’amafaranga y’u Rwanda agiye guharirwa ubushakashatsi ku mugabane w’Afurika aho ubu bushakashatsi buzagaragaza ingamba mu bibazo byo ku mugabane no kubungabunga ibidukikije nta ngaruka bigize ku baturage.
Aya mafaranga yatanzwe n’ibihugu by’ubumwe bw’u Burayi binyuze muri Komsiyo y’ubumwe bw’Afurika, akaba azahabwa abashakashatsi bazagaragaza ingamba zikomeye zishobora kwifashishwa mu guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere, imiturire n’ibindi byose bishobora gutuma ubuzima bwa muntu butagenda neza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku ruhande rw’u Rwanda, biteganyijwe ko hazigwa uko abaturage bashobora gutuzwa ku misozi miremire ntibibagireho ingaruka mbi aho gukomeza kubimura.
Amakuru dukesha radio Salus avuga ko Dr Gaspard Ndwanyiziri, umushakashatsi akaba n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Avuga ko hari gukorwa ubushakashatsi ku buryo mu minsi iri imbere abaturage bakomeza gutura mu misozi nta byo kubimura.
Yagize ati”ntabwo ushobora kuvuga ngo uzahora wimura Abanyarwanda. Byashoboka ko wabimura muri iki gihe ariko tugomba gufata ibyemezo tukareba niba abaturage batajya batura mu misozi miremire nk’uko bikorwa mu bindi bihugu cyane cyane ku mugabane w’Aziya. Nta guhora wimura abaturage, kuko ubu se ubutaha wabajyana hehe?”
Mu mujyi wa Kigali kimwe no mutundi duce tw’igihugu hagenda hagaragara ikibazo cy’imyuzure, imvura idasanzwe ihitana abatari bacye ndetse ikangiza ibikorwa remezo n’ibindi.
Uyu mushakashatsi avuga ko iyi gahunda izafasha u Rwanda guhangana n’ibi bibazo nk’uko bizaba bikorwa no mu bindi bihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi mihindagurikire y’ikirere yagaragaje ingaruka zidasanzwe hirya no hino mu gihugu zirimo kwangirika kw’ibikorwa remezo, ubuzima bw’abaturage bahatikirira n’ibindi.
Mu mpera z’umwaka washize, abasaga 31 biganjemo abari batuye mu manegeka bahitanywe n’imvura idasanzwe mu gihe imiryango itari micye yasigaye iba ku gasozi kubera iki kibazo ndetse n’ibikorwa remezo birangirika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *