Abasirikare ba MONUSCO bishe Abanyekongo babiri bazirukanwa – Guverinoma ya RDC

Sangiza iyi nkuru

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wayo, Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yamaganye byimazeyo ibyabereye ku mupaka wa Kasindi, aho kuri iki Cyumweru ingabo za MONUSCO zarashe zikica abaturage babiri zigakomeretsa abandi 15 ubwo zari zivuye muri Uganda zinjira muri Congo.

Itangazo rya leta riravuga ko abasirikare ba MONUSCO bagize uruhare muri ibi bintu bafashwe kandi batazongera kuba mu bagize izi ngabo z’Umuryango w’Abibumbye nk’uko tubikesha mediacongo.net.

Itangazo riti “Guverinoma, ifatanije na MONUSCO, batangiye iperereza kugira ngo bagaragaze ababigizemo uruhare, bamenye icyateye icyaha nk’iki kandi babone ibihano bikaze ku basirikare ba Loni bari inyuma y’aya makuba bamaze gufatwa. Hashimangiwe ko abasirikare bireba batazongera kuba mu mutwe wa MONUSCO, mu gihe hagitegerejwe gahunda ya nyuma yo kuvana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri RDC ”.

Guverinoma irahamagarira abaturage muri rusange ndetse n’aba Kasindi by’umwihariko ndetse n’intara yose ya Kivu y’Amajyaruguru gutuza.

Muri videwo yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga uyu munsi, hagaragara ingabo za MONUSCO zirasira ku mupaka wa Kasindi muri Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, zikica abantu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abasirikare ba MONUSCO bishe Abanyekongo babiri bazirukanwa – Guverinoma ya RDC
    Kwirukanwa ku butaka bwa RDC ntibihagije bazanashyikirizwe ubutabera bityo imiryango ya ba nyakwigendera izahabwe ubutabera.

  2. Abasirikare ba MONUSCO bishe Abanyekongo babiri bazirukanwa – Guverinoma ya RDC
    Kwirukanwa ku butaka bwa RDC ntibihagije bazanashyikirizwe ubutabera bityo imiryango ya ba nyakwigendera izahabwe ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *