Imigambi y’Abanya-Nigeria bashatse gukoresha Rwandair mu gutwara ibiyoyabwenge yaburijwemo

Sangiza iyi nkuru

Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Nigeria (NDLEA) bataye muri yombi abantu 51 bakekwa mu mukwabu kuri Sky Restaurant mu gace ka Nasarawa muri Leta. Hafashwe kandi abagiye bashaka gukoresha Rwandair mu kujyana ibiobyabwenge i Dubai.

Kuri iki Cyumweru, umuvugizi w’iki kigo, Femi Babafemi, yatangaje ko aba bakekwa batawe muri yombi ku ya 29 Nyakanga, bafatanwe urumogi ingano itandukanye ndetse na codeine ikomoka ku rumogi.

Yavuze kandi ko hafatiwe ibinini bitari munsi ya 2.750.000 bya Tramadol 225mg bipima 1,650 kg bifite agaciro ka miliyari 1,4 y’amafaranga akoreshwa muri Nigeria byafatiwe ku cyambu cya Apapa muri Leta ya Lagos.

Ku bwe, ibicuruzwa byoherejwe mu makarito 55 y’ubwoko bwa Tapentadol na Carisoprodol ya Tramadol, byafashwe mu gihe cyo gusuzuma nimero ya kontineri SUDU 7538656 ku ya 30 Nyakanga nyuma y’amakuru y’ubutasi yizewe bari babonye.

Yakomeje agira ati: “Ibi byabaye ku mbaraga nk’izo zakoreshejwe n’abayobozi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Murtala Muhammed (MMIA), Ikeja cyabujije abacuruza ibiyobyabwenge kohereza ibiyobyabwenge bitandukanye i Londres, mu Bwongereza na Dubai, muri UAE, binyuze ku kibuga cy’indege cya Lagos mu cyumweru gishize.

Babafemi yagize ati: “Nibura abantu batanu bakekwaho icyaha kugeza ubu batawe muri yombi bakekwaho uko kugerageza.”

Ku ya 25 Nyakanga, umugenzi wari ugiye Dubai, Madamu Ebhodaghei Gloria Osenemeshen, yafashwe mu gihe cyo kugenzura abagenzi muri Rwandair banyuze i Kigali berekeza Dubai nk’uko iyi nkuru dukesha Dailytrust.com ivuga.

Mu byasanzwe mu mizigo ye harimo isashi ya Tramadol 225mg ihishe mu bugari, bwari mu bindi biribwa.

Yavuze ariko ko icyo gikapu yagihawe n’umuntu yari yaraye mu rugo rwe mbere kugira ngo amufashe kugishyikiriza undi muntu i Dubai.

Bukeye bwaho, ku wa Kabiri, itariki ya 26 Nyakanga, amatafari 50 yose by’urumogi rupima ibiro 27.1, bihishe mu bisimba bimeze nk’amafi byagombaga kujya mu mujyi wa Londres mu Bwongereza, byafatiwe ku isoko ry’ibyoherezwa mu mahanga rya SAHCO.

Kuri uwo munsi, umugenzi w’umugore wajyaga i Dubai, Emebradu Precious Rachael, yatawe muri yombi afite ikiro 1.8 cy’urumogi mu mizigo ye ubwo yageragezaga kwinjira mu ndege ya Rwandair yerekeza i Dubai anyuze i Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *