Abanyapolitiki 3 b’Abarundi bari baravuye mu gihugu bahunze, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2017, bagarutse mu gihugu.
Abo banyapolitiki ni Alice Nzomukunda, Mathias Basabose hamwe na Joseph Ntidendereza. Aba batahutse nyuma y’iminsi mike na Sylvestre Ntibantunganya, wigeze kuyobora u Burundi nawe atashye.

Alice Nzomukunda, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege cya Bujumbura, we yahakanye avuga ko atigeze ava mu gihugu ahunze.
Aho yagize ati: “Nejejwe no kugaruka mu gihugu cyanjye, njye ntabwo nari narahunze nk’uko benshi bagiye babikeka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuhuza w’Abarundi Edouard Nduwimana, yatangaje ko itahuka ry’aba banyapolitiki 3 ari we wabigizemo uruhare, akabakangurira kugaruka mu gihugu cyabo.
Mu gihe aba banyapolitiki batangiye kwigaba bagasubira mu gihugu bavuyemo ku bw’umutekano muke, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi ( HCR ), ryatangaje ko ubuzima bw’impunzi z’Abarundi ziri mu bihugu bituranye nabwo burimo kugenda burushaho kuba bubi, uyu muryango ukaba uvuga ko hakenewe ahandi izi mpunzi zakwakirwa.

Ikindi kandi HCR itangaza ko u Rwanda, Congo na Tanzania byakiriye impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 386, ko uyu mubare uzava kuri ibi bihumbi ukazamuka kugera ku bihumbi 500, uyu mwaka (2017).
HCR itangaza kandi ko nta kindi kizatuma izi mpunzi ziyongera ngo ni amakimbirane akomeje kugaragara mu Burundi,ubwicanyi, ishimuta rya hato na hato n’ihohoterwa iryo ariyo ryose rikomeje gukorerwa ikiremwamuntu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


