Uganda: Perezida Museveni na Dr Kizza Besigye bemeranyijwe kugirana ibiganiro

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka isaga 18 y’ubutegetsi bwa Perezida Museveni wa Uganda atarebana neza na Dr Kizza Bessigye batavuga rumwe, kuri ubu ngo baba bamaze kwemeza ibiganiro hagati yabo byo kurebera hamwe uko bazamura igihugu cyabo mu bijyanye na Politiki.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri kiriya gihugu kivuga ko Dr Kizza Besigye uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe na leta FDC na Perezida Museveni bemeranyijwe aya masezerano yo guhura bagakanira ku bufatanye binyuze mu bwunzi nyuma y’igihe gito bagaragaza ukutavuga rumwe ku ngingo zitandukanye zijyanye na Politiki muri kiriya gihugu.
Guhera mu 1998 kuva Perezida Museveni Yoweli yafata ubutegetsi, ntiyigeze avuga rumwe na Besigye wahoraga arangwano gutegura ibikorwa by’imyigaragambyo, gufungwa kwa hato na hato n’inzego z’umutekano za Perezida Museveni, Gukubitwa, guhunga n’ibindi byagaragazaga ko umwuka hagati y’aba banyepolitiki udahagaze neza.
Kugeza ubu, Dr Besigye yari amaze kumenyera kwitaba urukiko hafi buri kwezi ku byaha yari akurikiranyweho byo guteza umutekano mucye mu gihugu, aho yari amaze no kurambirwa ahora avuga ko arambiwe ariko bikaba iby’ubusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uku kutavuga rumwe hagati ya Perezida Museveni na mugenzi we Besigye bahora bahanganye mu matora, kwatangiye gukaza umurego guhera mu mwaka wa 2011, ubwo Perezida museveni yongeraga gutorwa, icyo gihe Dr Besigye nawe agatangaza ko yatorewe kuyobora Uganda ndetse akanarahira, ikibazo cyateje umwuka mubi muri kiriya gihugu kugeza na nubu ukaba utamenya agakino baba barimo.
Dr Kizza Besigye yabwiye itangazamakuru ko yiteguye guhura na Perezida Museveni bakaganira ndetse no kwakira neza ibizava mu biganiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *