Depite John Ruku-Rwabyoma uri mu bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, abona Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken utegerejwe muri iki gihugu, nakora iperereza ku kirego cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), azamenya ukuri.
Mu cyumweru gitaha, biteganyijwe ko Blinken azagirira uruzinduko mu Rwanda no muri RDC, muri gahunda yo guhosha umwuka mubi watutumbye mu mubano w’ibi bihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba n’akarere k’ibiyaga bigari.
Guhera muri Gicurasi 2022, Leta ya RDC ishinja byeruye u Rwanda ko rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Rurabihakana, ahubwo na yo rugashinja ingabo zayo gutera ibisasu ku butaka bwarwo muri Werurwe, Gicurasi na Kamena, zifatanyije n’umutwe wa FDLR.
Muri aya makimbirane, Leta ya USA bigaragara ko ibogamiye ku ruhande rwa RDC kuko binyuze muri Perezida wa komisiyo y’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert ‘Bob’ Menendez, yemeje ko u Rwanda rufasha M23.
Menendez mu ibaruwa yandikiye Blinken, yamuhamirije ko u Rwanda rufasha uyu mutwe witwaje intwaro, agaragaza icyifuzo cy’uko inkunga USA igenera iki gihugu yayihagarika.
Ikinyamakuru The East African cyaganiriye na Depite Ruku-Rwabyoma kuri uru ruzinduko n’ikirego cya RDC ku Rwanda, avuga ko Blinken yikoreye isuzuma, yamenya ukuri kuko kugaragarira buri wese.
Ruku-Rwabyoma yagize ati: “Ku birego bya RDC, u Rwanda ntiruzunama kubera ko ukuri kugaragarira buri wese kurahari. Ibirego byabo nta shingiro bifite. Gufatira u Rwanda ibihano ntibyaba bikwiye kandi ukuri kuzakomeza gutsinda.”
Uruzinduko rwa Blinken mu Rwanda na RDC, rwabanjirijwe n’urwo yagiriye muri Cambodia rwerekeye ishoramari ry’ubuhinzi.

2 Responses
Umudepite wo mu Rwanda abona Blinken nakora iperereza ku kirego cya RDC, azamenya ukuri
Ruku-Byanyoma aravuga “ukuri kugaragarira buri wese” kandi ibyerekeye ingabo ntabwo ari ibigaragarira buri wese. Twibuke ukuntu muri 1996 twese twemezaga ko nta ngabo z’Urwanda ziri muri Zaire nyamara zariyo nkuko minisitiri w’ingabo yaje kubyemeza. Abaturage, ndetse n’abadepite, ntacyo baribazi. N’ubu rero birashoboka ko byaba biba tutabizi maze ukuri kukazatwituraho. Ahubwo hakwiye kwibazwa niba abadepite buzuza neza inshingano zabo. Ruku-Byanyoma – sinzi aho avuka n’akarere ahagarariye – yagombye ubwe guperereza ngo abone icyo azabwira abo nyite yagombye kuba avugira.