Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena itangaza ko bitewe n’uko ibiciro bihagaze ku isoko ndetse n’aho iterambere rigeze, amafaranga angana n’ibihumbi 25 y’inguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri bo muri za Kaminuza atagihagije.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byatangajwe na Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’abaturage muri Sena ubwo yagezaga ku Nteko Rusange raporo ku gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma mu birebana n’Amashuri Makuru na Kaminuza.
Iyi raporo ikaba yari ikubiye mu ngezo zimaze iminsi zikorwa n’Abadepite hirya no hino mu gihugu hagamijwe kureba ibyagezweho mu byiciro bitandukanye bijyanye n’iterambere harimo n’ibikorwa by;uburezi uko bihagazi.
Ni muri urwo rwego, iyi komisiyo yasuye amashuri makuru na kaminuza,harebwa uburyo ibyateganyijwe muri politiki y’uburezi mu mashuri makuru bigenda bigerwaho aho basanze nubwo hari byinshi byagezweho ariko ko hakiri byinshi byo gukora ngo ireme ry’uburezi rigerweho neza mu mashuri makuru na za kaminuza.
Hon. NIYONGANA Gallican yagize ati “amashuri makuru na kaminuza ntiragera ku rwego rwo gushyiraho urubuga ruyahuza ngo asangire ubunararibonye.” Uru rukaba ari rumwe mu ngero z’ibyo babonye bitaranozwa neza.
Yakomeje avuga ko hashyizwe imbaraga mu kwishyuza abahawe inguzanyo ya buruse aho abarangije kwiga bishyuraga inguzanyo bari 12,600 ariko ubu bakaba bariyongereye kugera ku 14,100. Kuva muri Mutarama kugeza Nzeri 2016 hakaba hamaze kwishyurwa 1.08 billion
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hon.NIYONGANA yakomeje avuga ko indi mbogamizi babonye iri mu mashuri ishingiye ku nguzanyo ya buruse ihabwa abaneshuri avuga ko itakijyanye n’igihe. Yagize ati “buruse y’ibihumbi 25 Frw ntikijyanye n’uko isoko rihagaze, ntishobora gukemura ibibazo by’imibereho abanyeshuri bafite dore ko baba basabwa byinshi.”
Aba badepite bavuze ko mu gihe kugeza mu 1994 mu Rwanda hari kaminuza imwe gusa, ubu hari kaminuza n’amashuri makuru arenga 30 mu turere tunyuranye tw’igihugu, ibi bikaba byaragabanyije n’umubare w’abana barangizaga amashuri abanza bakicara iwabo,kuko batabonye ibigo by’amashuri.
Indi ngingo yagarutsweho n’Abadepite mu bituma uburezi butagenda neza, ni ukuba amashuri makuru na Kaminuza bitaragera ku rwego rwo gukorana n’Uturere ngo akoreshe ibigo by’ubushakashatsi afite bikore ubushakashatsi buhindura imibereho y’abaturage.
Gusa mu turere hagiye hubakwa udukiriro dukorerwamo imyuga itandukanye irimo kubaza, ubukanishi, gusudira, gukora imitako n’ubundi bukorikori butandukanye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kandi ngo byatumye abanyabukorikori n’abanyamyuga bakoreraga mu kajagari babona aho bakorera heza,n’abaguzi babona aho basanga ibikoresho bakeneye.
Abadepite banavuze ko hagiye hashyirwaho ibigo bigamije guhugura urubyiruko ku myuga inyuranye kugira ngo rushobore kwiteza imbere no kwihangira imirimo. Bagaragaje ko urugendo bakoreye mu turere dutandukanye tw’igihugu byabahaye ishusho yose y’uko iterambere rihagaze mu gihugu, ndetsse n’ahagomba kongerwaamo imbaraga kuko iki kibazo cy’uburezi kibasha kuba cyagira ingaruka mu byiciro bitandukanye birimo ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


