Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) utamenyekanye imyirondoro, yarasiwe mu murenge wa Busasamana w’akarere ka Rubavu.
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane tariki ya 04 Nyakanga ni bwo uyu musirikare yarasiwe mu mudugudu wa Cyamabuye, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana.
Uwahaye BWIZA amakuru yayibwiye ko uyu musirikare yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda n’Ingabo zarwo ubwo yarimo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemereye BWIZA ko inkuru y’iraswa ry’uriya musirikare ari impamo.
Uriya musirikare akimara kuraswa abashinzwe umutekano bahise babuza abaturage kwegera aho yarasiwe, nk’uburyo bwo kurinda abaturage gukuka imitima.
Uyu musirikare yarashwe nyuma ya mugenzi we warasiwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC muri Kamena uyu mwaka, nyuma yo kurasa ku bashinzwe umutekano b’u Rwanda agakomeretsamo babiri.
Kuri ubu haracyari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC kubera ibibazo ibihugu byombi byagiranye mu minsi ishize.
RDC ishinja Ingabo z’u Rwanda kugaba ibitero ku butaka bwayo binyuze muri M23, ibyo Leta yarwo yakunze guhakana ivuga ko ari ibinyoma.
U Rwanda ahubwo rwo rushinja Ingabo z’iki gihugu cy’igituranyi kurasa ibisasu mu majyaruguru yarwo zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ni ibisasu byatwaye ubuzima bw’abaturage ndetse binangiza ibikorwa remezo bitandukanye.
Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane yongeye kugaragaza ko nyuma ya biriya bitero “U Rwanda rufite ububasha n’uburenganzira bwo kurinda ubutaka n’abaturage barwo, rudategereje ko ibibazo biza ngo bibagereho.”
Muri iri tangazo Guverinoma kandi yibukije ko mu gihe cyose ikibazo cya FDLR ikorana bya hafi n’igisirikare cya RDC, gifashwe mu buryo bukomeye kandi kigakemurwa, umutekano mu karere k’ibiyaga bigari udashobora kugerwaho.

8 Responses
Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda
Ese ni ngombwa kwica uwaciye ku mategeko wese? OYA! Kuki abashinzwe umutekano bacu bakunda kurasa? Nka hano, byari kuba byiza iyp uyu barashe bamwerekana ari muzima nk’ikimenyetso by’uko abanyekongo badusagarira. Ubu abasanzwe baduharabika bashobora kuvuga ko uriya musilikari yiciwe muri Kongo maze umurambo we ukajyanwa ku butaka bw’uRwanda. Nibahindure umuvuno!
Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda
Reka reka. Urikwitiranya iby’umutekano nibya social.
Wowe uratekereza nkawa mwana uhora avuga ati:
BARIKUNYIYENZAHO.
Urebye nk’Uwarasiwe ku umupaka, iyo bidakorwa aba yaramaze abantu.

ntampamvu yogutinya ibyo bazavuga kuko nubundi bavuga ntacyabaye RDF nikomereze aho utuvogereyewese ntampamvu yo gutekereza kabiri agomba guhabwa isomo kuko ntaneza aba atwifuriza

RDF irakaze
Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda
RDF irakaze