Dr Habineza yamaganye imvugo y’Umuyobozi wa RGB yemeza ko ‘iheza’ amashyaka atavuga rumwe na Leta

Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije, Dr Frank Habineza, yamaganye imvugo y’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, iheza amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu ncamake azwi nka ‘opozisiyo’. Kuri uyu wa 4 Kanama 2022, muri Serena Hoteli i Kigali habereye inama yahuje abagize akanama k’igihugu […]

Gasabo-Rulindo: Barasaba gufashwa gusigasira ibirango by’amateka y’u Rwanda

Kayihura Michael asobanura amateka yo ha mbere

Bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo na Rulindo barasaba abashinzwe kubungabunga amateka kubafasha gusigasira ibiranga amateka ngo kubyubakira no kubikoraho inyandiko kugira ngo atazibagirana. Hirya no hino mu Rwanda, hari byinshi mu bimenyetso ndangamateka bihamya neza ko iki n’iki cyabayeho mu mateka. Mu murenge wa Rutunga muri Gasabo ni hamwe hamwe muri ho ndetse […]

Museveni yahaye Amerika umukoro niba koko yumva yifuza gufasha Afurika

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutandukanya Afurika n’ibihano byafatiwe u Burusiya niba koko zumva zishaka kuyifasha. Museveni yahaye Amerika uyu mukoro kuri uyu wa Kane, ubwo yagiranaga ibiganiro na Ambasaderi wayo mu muryango w’abibumbye, Linda Thomas-Greenfield. Bombi bahuriye ku biro bya Perezida Museveni i Entebbe, baganira ku ngingo […]

Martin Fayulu utajya imbizi n’u Rwanda yongeye gusaba ko Ambasaderi Karega yirukanwa muri RDC

Raporo iheruka gukorwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye ku nkunga Guverinoma y’u Rwanda yaba yarahaye umutwe wa M23 yongeye guteza urunturuntu mu banyapolitiki batandukanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho Martin Fayulu, uzwiho kutorohera u Rwanda na gato yongeye gusaba ko ambasaderi warwo i Kinshasa yirukanwa ndetse igihugu cye kigacana umubano n’u Rwanda burundu. Perezida w’ishyaka […]

Loni irashinja ingabo za Mali n’izindi z’uruhu rwera uruhare mu iyicwa ry’abasivili 33

Raporo y’impuguke za Loni yabonywe na AFP kuri uyu wa Gatanu, iravuga ko ingabo za Mali n’abasirikare “bafite uruhu rwera” bagize uruhare mu rupfu rw’abasivili 33. Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali muri raporo ryashyikirije Akanama kawo gashinzwe umutekano mu mpera z’ukwezi gushize, ko imirambo 2 y’Abanya-Mauritaniya n’Abanya-Mali bane yasanzwe mu giturage cya Robinet El […]

Ubundi bwato 3 bwikoreye toni hafi ibihumbi 60 z’ibigori bwahagurutse muri Ukraine

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 5 Kanama 2022. Ubundi bwato butatu bwikoreye toni 58,000 z’ibigori bwahagurutse ku byambu bya Ukraine. Ubu bwato buzakoresha umuhanda utekanye mbere yo kwerekeza muri Irlande, u Bwongereza na Turkiya. Ubu bwato biteganyijwe ko bukoresha inzira nk’iyo ubwa mbere bwahagurutse muri Ukraine buriho ibendera rya Sierra Leone bwitwa Razoni bwanyuzemo. […]

Beach Volley: Ikipe y’u Rwanda ikatishije itike ya ½ mu mikino ya Commonwealth

Umukino w'ikipe y'u Rwanda n'iya New Zealand ntiwari woroshye

Ikipe yahagarariye u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu marushanwa ya Commonwealth ari kubera mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza, yakatishije itike ya ½ cy’irangiza (semifinal). Iyi kipe igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste ibonye iyi tike itsinze iya New Zealand seti ebyiri ku busa. Seti ya mbere yayitwaye ku manota 21 kuri […]

Imirwano ikaze yubuye hagati ya M23 na FARDC ahitwa Kigoma

Hari amakuru avuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zagabye igitero gikomeye ku birindiro bya M23 ahitwa Kigoma muri Gisigali. Aya makuru avuga ko ahagana saa yine z’ijoro hari imirwano ihanganishije za Leta ya Congo FARDC n’umutwe wa M23 mu gace ka Kigoma muri Gurupoma ya Gisigali na ndetse ikaba yageze no […]

Ishyaka Green Party rivuga ko Dr Kayumba atakabaye amara hafi umwaka agifunzwe by’agateganyo

Umuyobozi Mukuru wa DGPR, Dr Frank Habineza

Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije, rivuga ko umunyapolitiki wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher, atakabaye amara hafi umwaka afunzwe by’agateganyo. Ibi byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, akaba ari na we warishinze, Dr Frank Habineza, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru […]

Amnesty International irashinja Igisirikare cya Ukraine gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivili

Ukraine yakiranye umujinya mwinshi raporo ya Amnesty International ishinja iki gihugu gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga ko mu ntambara yo kurwanya u Burusiya. Muri iyo raporo, uyu muryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko igisirikare cya Ukraine cyashyize mu kaga abasivili gishyira ibirindiro n’intwaro mu duce dutuwe turimo amashuri n’ibitaro kubera ko cyashakaga guhagarika igitero […]

Congolese soldier shot dead by Rwandan security forces at the border

A yet to be identified Congolese soldier was shot dead by Rwandan security forces at the border with Rwanda, Rwanda Defence Forces, Brig Gen Ronald Rwivanga has confirmed. Reports have it that the FARDC soldier was shot while ON Rwanda territory, Busasamana area in Rubavu District, North-Western Rwanda. Sources told this website, the late wanted […]

Rwanda downplays leaked UN Group of Experts’ report citing her support to M23

Rwanda has called the allegedly leaked UN Group of Experts’ (UNGoE) report accusing the country of supporting DR Congo rebel group, M23, as a tactical distraction from the real issues. The allegations in the report that emerged on Thursday, August 4, claimed that the Rwandan army has supported and provided logistical assistance to the M23. […]

RDC yishimiye raporo ishinja ‘na FARDC’ kwifatanya na FDLR

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yishimiye raporo y’ibanga y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ingabo zayo zizwi nka FARDC na zo zikifatanya na FDLR. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, kuri uyu wa 4 Kanama 2022 byatangaje ko byabonye iyi raporo. Muri yo, izi […]

Le Rwanda dément le rapport des experts de l’ONU sur la RDC

Le Rwanda a démenti un rapport du Groupe d’experts des Nations Unies affirmant qu’il existe des “preuves solides” que les troupes rwandaises ont combattu aux côtés du groupe rebelle M23 dans l’est de la République démocratique du Congo et lui ont fourni des armes et un soutien. Le Rwanda a déclaré qu’il ne pouvait pas […]

Goma: Abaherutse kwicirwa mu myigaragambyo yamagana MONUSCO barashyingurwa kuri uyu wa Gatanu

Abantu 13 baguye mu myigaragambyo yo kurwanya MONUSCO yabaye ku ya 25 na 26 Nyakanga mu mujyi wa Goma barashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 5 Kanama. Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yabitangaje ku wa gatatu ushize nyuma yo guhura n’intumwa z’imiryango y’abahohotewe ndetse n’abayobozi b’imiryango y’abenegihugu, yatangije iyo myigaragambyo yavuzwe yokwamagana MONUSCO. Icyari kigamijwe […]

Umusirikare wa FARDC yarasiwe mu Rwanda

Umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) utamenyekanye imyirondoro, yarasiwe mu murenge wa Busasamana w’akarere ka Rubavu. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kane tariki ya 04 Nyakanga ni bwo uyu musirikare yarasiwe mu mudugudu wa Cyamabuye, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana. Uwahaye BWIZA amakuru yayibwiye ko uyu musirikare […]

Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze

Umuhanzi Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva ku rubuga rwa Twitter bidatinze kubera ibintu bibi akomeje kuhabonera. Mu butumwa yashyize kuri uru rubuga ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Kanama 2022, uyu muhanzi w’Umunyarwandakazi yagaragaje urutonde rw’ibintu bine avuga ko asigaye abona bikamukura umutima. Yagize ati: “Nsigaye ndeba ibintu bibera kuri twitter […]

Gasabo: Abagabo 3 bashinjwa kwica umugore w’umwe muri bo bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro muri iki cyumweru rwasomye icyemezo ku ifungwa ry’agateganyo dosiye iregwamo abagabo batatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake. Urukiko rwemeje ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu. Ku itariki ya 07/07/2022 nibwo abaregwa bacuze umugambi wo kwica UMUHIRE Francine, umugore w’umwe muri abo bagabo, bakaba barabanaga mu […]

Amajyaruguru: Bombori bombori irakomeje mu itorero ECMI, abashumba birukanwe bavuga ko batazarekura

Mu itorero rya ECMI (Evangelical Church and Ministries International) haravugwamo “Bombori Bombori” aho bamwe mu bashumba begujwe n’inama y’ubutegetsi banga kwegura ku mirimo yabo bavuga ko bazayivaho ari uko n’umuvugizi w’itorero Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste avuyeho kubera ko ngo atayoboa itorero afite imiziro yo kuba atabana n’umuryango we. Ahantu bahera bavuga ko uwananiwe kuyobora urugo […]

Uwahoze ari Colonel muri FARDC yiyunze kuri M23

Bisamaza Kayonde Richard wahoze ari Colonel mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC), yamaze kwiyunga ku mutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na cyo mu mirwano. Uyu musirikare yahoze akuriye Ingabo za Congo Kinshasa mu mujyi wa Béni, mbere yo guhungira muri Uganda mu mwaka wa 2013 aho yaje gutabwa muri yombi na UPDF mbere yo […]

Canada yasabye u Bufaransa umupadiri w’imyaka 93 ushinjwa gusambanya abana b’abasangwabutaka

Minisitiri w’ubutabera muri Canada, David Lametti, yemeje ko Canada yasabye kohererezwa umupadiri w’Umufaransa ushinjwa gusambanya abana b’abasangwabutaka mu myaka irenga 30 ishize. Mu ibaruwa yandikiwe AFP, Lametti yirinze gutanga amakuru arambuye agira ati: “Nzi ko icyifuzo cyo kumutwoherereza cyatanzwe mu Bufaransa cyashyizwe ahagaragara, abayobozi ba minisiteri bakaba barabyemeje.” “Ni ngombwa kuri Canada n’abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga […]

Abarwanyi b’Imbonerakure birukanye inyeshyamba za RED-TABARA mu gace ka Birimba mu mirwano ikaze

Abarwanyi b’Imbonerakure kuwa Gatatu bigaruriye agace ka Birimba nyuma y’imirwano yabashyamiranyije n’inyeshyamba z’Abarundi za Red-Tabara mu ishyamba rya Itombwe muri teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Epfo, nk’uko radio Okapi ibivuga. Iyi radio iterwa inkunga na ONU ivuga ko amakuru atangwa na sosiyete sivile yo muri ako gace avuga ko iyo mirwano yatangiye kuwa […]

Umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by’ingenzi ku indangamuntu warahagaritswe

Umushinga wo guhuriza hamwe ibyangombwa by’ingenzi ku indangamuntu warahagaritswe, kuko hari ibyo amategeko atemera ko bihuzwa nk’uko byatangajwe n’Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA). Ibikoresho byari byaraguzwe kubera uyu mushinga bizakomeza kwifashishwa mu kazi ka buri munsi k’iki kigo, cyane ko gikataje mu ikoranabuhanga nk’uko NIDA ikomeza ivuga. Mu 2006 nibwo guverinoma yemeje ishyirwaho ry’indangamuntu […]

Ubushinwa bwarashe misile hafi ya Taiwan nyuma y’uruzinduko rwa Pelosi

Ubushinwa bwarashe ibisasu bya misile hafi ya Taiwan, bijyanye n’imyiyereko yakurikiye uruzinduko rw’umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika Nancy Pelosi kuri icyo kirwa. Taiwan yavuze ko Ubushinwa bwarashe misile 11 zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ mu mazi ari mu nkengero z’inkombe zo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba no mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Taiwan. Ni inkuru yagarutsweho n’ibitangazamakuru […]