Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutandukanya Afurika n’ibihano byafatiwe u Burusiya niba koko zumva zishaka kuyifasha.
Museveni yahaye Amerika uyu mukoro kuri uyu wa Kane, ubwo yagiranaga ibiganiro na Ambasaderi wayo mu muryango w’abibumbye, Linda Thomas-Greenfield.
Bombi bahuriye ku biro bya Perezida Museveni i Entebbe, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ikibazo cy’umutekano muke cyugarije akarere ndetse n’ibibazo by’ubukungu byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.
Ni intambara yatumye ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifatira u Burusiya ibihano by’ubukungu bitandukanye, ibyagize ingaruka no ku bindi bihugu bitandukanye by’Isi.
Umugabane wa Afurika ni umwe mu yakubititse cyane, kuko ibihano u Burusiya bwafatiwe byatumye uhura n’ibura rikomeye by’ibinyampeke ndetse n’ibikomoka kuri Peteroli.
Perezida Museveni abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko yajuririye Amb. Linda Thomas-Greenfield ko niba igihugu cye cyifuza gufasha Afurika nk’uko kibivuga kigomba kureka kuyiryoza u Burusiya kubera intambara itari kurwana.
Ati: “Turi gusaba Amerika ko niba koko bifuza gufasha Afurika, bagomba kwita ku kudutandukanya n’ibihano by’intambara tutari kugiramo uruhare.”
Perezida wa Uganda yakiriye Ambasaderi wa Amerika muri Loni, nyuma y’iminsi mike yakiriye ku biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov.
Icyo gihe yashimagije umubano w’amateka umaze igihe kirekire hagati y’u Burusiya n’igihugu cye, agaragaza ko “u Burusiya bumaze imyaka irenga 100 rutera inkunga urugendo rwa Afurika rwo guhashya ubukoloni.”
Museveni yagaragaje ko uretse kuba u Burusiya bwararwaniriye Afurika mu rwego rwo kuyifasha kwigobotora abakoloni, bunasanzwe ari umufatanyabikorwa w’uyu mugabane mu nzego zitandukanye.
Ku kibazo cyo kuba hari ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byifuza ko Afurika yatera ikirenge mu cyabyo na byo bikamagana u Burusiya, Museveni yavuze ko nka Uganda batemera ibintu bya munyangire.
Ati: “Turashaka kugirana ubucuruzi n’u Burusiya. Turashaka ubucuruzi n’ibihugu byose by’Isi. Ntitwemera ibintu bya munyangire, oya! Turashaka kugira abanzi bacu bwite, aho kurwanya abanzi b’abandi.”
Lavrov icyo gihe na we yashimye umubano umaze igihe kirekire hagati y’igihugu cye na Afurika, ashimangira ko impande zombi zizakomeza gufatanya mu nzego zitandukanye.

6 Responses
Museveni yahaye Amerika umukoro niba koko yumva yifuza gufasha Afurika
Yayayayaaa kabisa Museveni wa Uganda yabwije ukuri uyu Ambassador w’America ati”Twagira abanzi bacu bwite ariko munyangire turayamaganye”Museveni nanjye ndagushimiye abayobozi b’Africa bose batekereza gutya byaba ari byiza.Kandi koko Uburusiya nibwo bwafashije Africa kwigobotora ba gashakabuhake b’abanyaburayi.

America nireke Africa ifate Ingo cokimwe nkibindi bihugu.ako nagacinyizo.nne ya demokarasi bavuga irihe?

Munsobanurire: “Hagati ya mwalimu n’uwo yigisha, ninde utanga umukoro?”! Nifuza kumenya niba ufashwa ariwe uha umufasha umukoro. Gusaza ni ugusahurwa koko!