Raporo y’impuguke za Loni yabonywe na AFP kuri uyu wa Gatanu, iravuga ko ingabo za Mali n’abasirikare “bafite uruhu rwera” bagize uruhare mu rupfu rw’abasivili 33.
Itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye muri Mali muri raporo ryashyikirije Akanama kawo gashinzwe umutekano mu mpera z’ukwezi gushize, ko imirambo 2 y’Abanya-Mauritaniya n’Abanya-Mali bane yasanzwe mu giturage cya Robinet El Ataye, mu Karere ka Segou, aho abo basivili 33 bakubitiwe mbere yo kujyanwa ku itariki ya 5 Werurwe.
Amakuru aturuka mu badipolomate bakorera i New York agera kuri AFP avuga ko abasirikare b’abazungu bavugwa ari abacanshuro b’ikigo cya Wagner Group cy’Abarusiya.
Ibura ry’abasivili ryateje amakimbirane hagati ya Mali na Mauritania icyo gihe nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ikomeza ivuga.
Mauritaniya yashinje ingabo za Mali “ibikorwa by’ubugizi bwa nabi” byibasiye abaturage ba Mauritania mu karere gahana imbibi na Mali. Bamako yavuze ko nta kimenyetso kigargaza ko ingabo zacyo zabigizemo uruhare.
Ibihugu byombi hagati muri Werurwe byatangiye iperereza rihuriweho ariko ibisubizo byaryo ntibyari byagatangajwe kugeza muri uku kwezi.
Ibihugu by’iburengerazuba bivuga ko abacanshuro b’Abarusiya muri Mali ari abacanshuro bo mu mutwe wa Wagner utavugwaho rumwe mu gihe Bamako yo ivuga ko ari “abarimu” bigisha abashinzwe umutekano bayo.
Ingabo za Mali zakoze ibikorwa byinshi bya gisirikare byo “guhiga” imitwe y’Abajihadiste mu turere twa Segou na Mopti two muri Mali rwagati kuva umwaka watangira.
Ariko, abasirikare bayo bashinjwe inshuro nyinshi n’imiryango itegamiye kuri Leta ibikorwa by’ihohotera.


