Mu itorero rya ECMI (Evangelical Church and Ministries International) haravugwamo “Bombori Bombori” aho bamwe mu bashumba begujwe n’inama y’ubutegetsi banga kwegura ku mirimo yabo bavuga ko bazayivaho ari uko n’umuvugizi w’itorero Rev. Nemeyabahizi Jean Baptiste avuyeho kubera ko ngo atayoboa itorero afite imiziro yo kuba atabana n’umuryango we. Ahantu bahera bavuga ko uwananiwe kuyobora urugo rwe, atayobora itorero.
Ni amakuru yizewe yageze ku kinyamakuru BWIZA kuri uyu wa 21-23 Nyakanga 2022, ubwo inama y’ubutegatsi (Conseil d’Administration ) yateraniye ku cyicaro gikuru cy’iri torero giherereye mu karere ka Musanze, aho abagize iyi nama bagarutse, imwe ku yindi, ku mabaruwa yagiye yandikirwa bamwe mu bashumba, basabwa guhindura imikorere ariko bikarangira badahindutse ahubwo nabo bakandika, baterana amagambo n’inzego zabandikiye aho gushyira mu bikorwa ibyo basabwaga mu mvugo no mu nyandiko ariko bagaragaza ko ibyagaragarijwe muri iyi nama y’ubutegetsi byose ari ibinyoma nkuko amwe mu maraporo n’amabaruwa Bwiza.com ifitiye amakopi, yandikwaga n’abayobozi abigaragaza.
Uwa mbere waganiriye na BWIZA ni Rev. Habyarimana Emmanuel avuga ko ibyo ashinjwa ko yanyereje umutungo wa ECMI, yibaruzaho ibinyabiziga byayo atari byo ahubwo ko yabiguze kandi akaba abifitiye n’ibya ngombwa by’ubugure na Bwiza.com ifitiye kopi.
Agira ati “Nta mutungo wa ECMI nigeze nyereza kuko Moto nshinjwa, nayiguze na CEGR nkiri Ekonomu Nasiyonali ( Econome National) kandi nakorewe ihererekanya mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authorty). Na none, imodoka mfite, si iya ECMI kuko iri mu mitungo yanjye nkuko ihererekanya bubasha ryasinyweho n’umunyamabanga nshingwabikorwa ribigaragaza.Ni inyandukuro namwe muyifitiye kopi.”
Ku bijyanye no gusuzugura abayobozi Rev. Habyarimana Emmanuel, avuga ko ntawe yigeze asuzugura ahubwo akavuga ko adashobora kuyoborwa n’umupasitoro utujuje ibyo itorero risaba aho Bibiliya ivuga ko umushumba nyawe ukwiriye ubushumba ibyo agomba kuba yujuje.
Agira ati “Nk’abashumba ntitwemera kuyoborwa na Rev.Nemeyabahizi Jean Baptiste kuko atujuje indangagaciro z’umushumba kuko umushumba utabana n’umuryango we, Bibiliya ntimwemera kuko uwananiwe kuyobora urugo rwe, ngo ntiyayobora itorero ry’Imana cyane ko n’imyitwarire ye muri rubanda, atari iy’umushumba nkuko na Bibiliya ibivuga mu 1 Abakorinto 3:1-7. Niyegure nk’uko yabyiyemeje mu inteko rusange, none ho tugire amahoro mu itorero. Uko kuri niko nzira, akantanga mu nama y’ubutegetsi ngo nirukanwe kubera ko iyo nama ikorera mu kwaha kwe. Turashaka yegure kuko arasebya itorero ryacu. ”
Undi mu birukanwe n’inama y’ubutegetsi ni umuvugabutumwa (Evangéliste) Nibishaka Jean Damascène, wavuze ko kwirukanwa kwe atabiha agaciro cyane ko ibyo bamushinja ari ibinyoma byambaye ubusa. Aha avuga ko no kutitabira inama y’ubutegetsi yabitewe nuko kuyitumirwamo yabonye ibaruwa izanwe n’umuhesha w’urukiko ari nabyo byamuteye impungenge ndetse ngo n’iyo nama ikaba yarabereye mu rugo rwa Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste.Imwe ngo mu mpamvu zamuteye kutitabira iyo nama.
Agira ati “Ibyo nshinjwa nta kuri na kumwe kuri mo ahubwo ni ukuduhiga kuko twanze ko Rev. Nemeyabahizi J. Baptiste akomeza gutesha agaciro itorero ryacu kuko umushumba wananiwe urugo rwe, ntiyashobora kuyobora itorero. Nibyo natumiwe mu nama y’ubutegetsi ariko ibaruwa izanwa n’umuhesha w’inkiko, bityo nagize impungenge, bituma ntitabira iyo nama cyane ko yagombaga gukorerwa n’iwe mu rugo kandi dufite icyicaro , ahazwi nko ku itorero rya Kungo. Turifuza ko yegura nkuko yabyiyemereye kubera imiziro afite itamwemerera kuriyobora.”
Mu nkuru y’ubushize, Rev. Nemeyabahizi J. Baptiste yari yagaragarije inama y’ubutegetsi ko yamaze kwiyunga n’umugore we Nyirandihano Madeleine ko agiye gusubira mu rugo ari nayo mpamvu inama y’ubutegetsi yari yemeye ko akomeza kuba umuyobozi n’umuvugizi w’itorero ariko siko bimeze kuko umunyamakuru wa Bwiza.com yaganiriye n’umugore wa Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste, maze amutangariza ko nta mishikirano afitanye n’uwari umugabo.
Agira ati “Ibyo bavuze byose , baribeshya kandi najye barambeshyeye kuko nkurikije uko nabanye n’uwo mugabo( Rev. Nemeyabahizi J.Baptiste) imyaka 45 yose, birahagije ku buryo ntakwifuza kongera kurarana nawe mu buriri ahubwo nakwipfira nkigira ikuzimu, nkamusiga kuri iyi si ya Rurema. Umva wa mugabo we, Nemeyabahizi J.Baptiste, yarampemukiye, ahemukira abana banjye 9 ntibiga , akaba ari njye ubana nabo uretse umwe wa 10 umwiruka inyuma , abo bandi ni njyewe ubareberera. Sinkimukeneye mu rugo iwanjye kuko urukiko rwamaze kudutandukanya.”
Andi makuru yizewe BWIZA yahagazeho ni uko na none uwari Rejiyonali wa Ruhengeri Rev. Munyantore Bujori Aloys woherejwe gukorera muri Rejiyo ya Gisenyi yakoze ihererekanyabubasha na mugenzi we Pasitoro Nsengiyumva Modeste ariko birangira bisize urujijo mu bakitisito b’itorero rya Kinihira mu karere ka Rulindo yarabereye umushumba.
BWIZA yashatse kubaza Rev. Munyantore Bujori Aloys uko yakiriye ihererekanyabubasha no gutandukana n’intama ze kandi nazo ubona ko zari zikimukeneye, yakubise amarira hasi arikubita aragenda ari nabyo byashyize abakirisito mu rujijo.
Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Kanama 2022, hari ibiganiro byateganirijwe abakirisito b’itorero rya ECMI Kungo, nyuma yabyo hakazaba inama y’ubutegetsi iziga ku bwegure bwa Rev. Munyantore Bujori Aloys wanze kujya kuyobora Rejiyo ya Gisenyi.
SETORA Janvier



4 Responses
Amajyaruguru: Bombori bombori irakomeje mu itorero ECMI, abashumba birukanwe bavuga ko batazarekura
Abo bapastoro barananiwe niba Uwo muyobozi wabo atabana n,umuryango we bibarebaho iki niba badoshobora kuwumvikanisha?nabo sishyashya nuko arizo ntegenke bamubonyeho.nibegure bagende bareke kweguza umushumba mukuru
Amajyaruguru: Bombori bombori irakomeje mu itorero ECMI, abashumba birukanwe bavuga ko batazarekura
Abo bapastoro barananiwe niba Uwo muyobozi wabo atabana n,umuryango we bibarebaho iki niba badoshobora kuwumvikanisha?nabo sishyashya nuko arizo ntegenke bamubonyeho.nibegure bagende bareke kweguza umushumba mukuru
Amajyaruguru: Bombori bombori irakomeje mu itorero ECMI, abashumba birukanwe bavuga ko batazarekura
Ariko se aba ni Imana basenga cyangwa sinumva ngo baba barasizwe amavura ra
Amajyaruguru: Bombori bombori irakomeje mu itorero ECMI, abashumba birukanwe bavuga ko batazarekura
Ariko se aba ni Imana basenga cyangwa sinumva ngo baba barasizwe amavura ra