Raporo iheruka gukorwa n’impuguke z’umuryango w’abibumbye ku nkunga Guverinoma y’u Rwanda yaba yarahaye umutwe wa M23 yongeye guteza urunturuntu mu banyapolitiki batandukanye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho Martin Fayulu, uzwiho kutorohera u Rwanda na gato yongeye gusaba ko ambasaderi warwo i Kinshasa yirukanwa ndetse igihugu cye kigacana umubano n’u Rwanda burundu.
Perezida w’ishyaka Engagement pour la Citoyenneté et le Développement (ECIDÉ), Martin Fayulu, yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 4 Kanama, agaruka kuri iyo raporo y’impuguke za Loni u Rwanda rwateye utwatsi.
Kuri we nk’uko tubikesha urubuga mediacongo.net, ngo ibyatangajwe muri iyi raporo y’impuguke z’uUmuryango w’Abibumbye ngo ‘byemeje gusa icyo buri wese yari azi ku ruhare rutaziguye rw’u Rwanda mu bikorerwa mu burasirazuba bwa RDC.
Ngo umuti wa nyawo kuri iki kibazo kuri uyu munyapolitiki, nuko ubuyobozi bwa Kinshasa bwahambiriza Ambasaderi w’u Rwanda I Kinshasa, Vincent Karega, akava ku butaka bwa Congo.
Imbere y’itangazamakuru, uyu mugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi wamukubise inshuro mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka, yanasabye ko habaho gucana umubano n’u Rwanda, ariko no gukuraho ubutegetsi budasanzwe bwa gisirikare bumaze imyaka hafi ibiri mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.


