Umuyobozi Mukuru wa DGPR, Dr Frank Habineza

Ishyaka Green Party rivuga ko Dr Kayumba atakabaye amara hafi umwaka agifunzwe by’agateganyo

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije, rivuga ko umunyapolitiki wabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher, atakabaye amara hafi umwaka afunzwe by’agateganyo.

Ibi byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru w’iri shyaka, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, akaba ari na we warishinze, Dr Frank Habineza, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama 2022.

Dr Kayumba yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 9 Nzeri 2021, akurikiranweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha. Ni ibyaha bikekwa ko byakorewe abari uwari umunyeshuri we muri kaminuza mu 2017, ariko we akabihakana, avuga ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Tariki ya 5 Ukwakira 2021, urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, rwakatiye Dr Kayumba igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo adasibanganya ibimenyetso yifashishije akoresheje ikinyamakuru cye. Iki gifungo cyagumishijweho n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku ya 15 Ugushyingo 2021. Ubu afungiwe muri gereza ya Nyarugenge, mu gihe agitegereje kuburanishwa mu mizi.

Dr Habineza muri iki kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko ishyaka DGPR ryifuza gukora ubuvugizi, itegeko ry’ifunga n’ifungurwa rikubahirizwa. Ati: “Kuko twumva yuko hari abantu bafatwa, bakamara igihe bataragezwa imbere y’amategeko cyangwa ukumva ngo yamaze amezi abiri, atatu, ntaragera mu butabera, ukumva ngo baracyakora iperereza cyangwa usaganga umuntu arafashwe, ariko ageze muri gereza, igihe cyose bamusabira ifunga ry’agateganyo.”

Umuyobozi Mukuru wa DGPR, Dr Frank Habineza
Umuyobozi Mukuru wa DGPR, Dr Frank Habineza

Uyu munyapolitiki yatanze urugero kuri Dr Kayumba. Ati: “Natanga urugero, nka ba Dr Christopher Kayumba na n’ubu ngira ngo amazeyo umwaka ariko aracyari mu ifunga ry’agateganyo. Igihe cyose, sinzi ukuntu na procedures zikorwa. Ukavuga ati ‘mu by’ukuri, umuntu n’iyo yaba ari umunyacyaha, akatirwe bigaragare, afungwe, akore igihano cy’iwe. Aho kugira ngo abe mu ifunga ry’agateganyo, kumara umwaka wose mu ry’agateganyo.”

Dr Habineza avuga ko itegeko rigena ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rikwiye kubahirizwa kuko rihari.

Ikibazo cyo gufungwa by’agateganyo igihe kirekire kinengwa mu butabera bw’u Rwanda. Inteko ishinga amategeko, umutwe wa sena wo wigeze gusobanura ko ari kimwe mu bituma muri gereza zo mu gihugu habamo ubucucike.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ishyaka Green Party rivuga ko Dr Kayumba atakabaye amara hafi umwaka agifunzwe by’agateganyo
    Ibyo byose byicwa namwe abadepite, kuko mushyiraho amategeko adafasha inzirakarengane ahubwo mugashyiraho amategeko gusa yo gufasha let gukora nkibyongibyo. Muramutse mutoye itegeko rivugako uzarenganywa muri ubwo buryo ashobora kurega Leta ikamuha indishyi, mwahita murebako bitarakemuka. Kuko mumahanga iyo basanze warafunzwe urengana let iguha Indishyi. Ariko hano iwacu ho mbona utaha uko waje kabone niyo waba umazemo imyaka 20 uzira ubusa. Ntabwo rero bizacika nimutabikorera ubuvugizi bwamategeko.

  2. Ishyaka Green Party rivuga ko Dr Kayumba atakabaye amara hafi umwaka agifunzwe by’agateganyo
    Ibyo byose byicwa namwe abadepite, kuko mushyiraho amategeko adafasha inzirakarengane ahubwo mugashyiraho amategeko gusa yo gufasha let gukora nkibyongibyo. Muramutse mutoye itegeko rivugako uzarenganywa muri ubwo buryo ashobora kurega Leta ikamuha indishyi, mwahita murebako bitarakemuka. Kuko mumahanga iyo basanze warafunzwe urengana let iguha Indishyi. Ariko hano iwacu ho mbona utaha uko waje kabone niyo waba umazemo imyaka 20 uzira ubusa. Ntabwo rero bizacika nimutabikorera ubuvugizi bwamategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *