Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva ku rubuga rwa Twitter bidatinze kubera ibintu bibi akomeje kuhabonera.

Mu butumwa yashyize kuri uru rubuga ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Kanama 2022, uyu muhanzi w’Umunyarwandakazi yagaragaje urutonde rw’ibintu bine avuga ko asigaye abona bikamukura umutima.

Yagize ati: “Nsigaye ndeba ibintu bibera kuri twitter nkakuka umutima 1.Ngaho kubika aba star aho kubakomeza 2. Ngaho gutuka abishimiye intambwe Imana Ibateza 3. Ngaho gutukana, gukwiza ibihuha 4. Ngaho kwamamaza ingeso mbi Etc. Nigute abantu twisanze kuri uru rwego ruri cheap gutya?”

Ibi hamwe n’ibindi atarondoye ngo biratuma atazatinda ‘gusiba’ uru rubuga. Yabisobanuye ati: “Ndasaba imbabazi abakunzi banjye hano ariko ndabona ntazatinda gusiba platform nkiyi. Biteye impungenge ibibera hano rwose.”

Ni umwe mu bibasiwe bikomeye

Karasira usigaye aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) yibasiwe bikomeye muri Nyakanga 2022, ubwo yashyiraga kuri uru rubuga ubutumwa, yishimira ko mu bukumi bwe yaranzwe n’imyitwarire myiza, agira inama abakobwa.

Ubu butumwa bwari buherekeje amafoto atatu amugaragaza atwaye uruhinja rwe, yabusohoye tariki ya 13 Nyakanga, agira ati: “Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki. Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni. #MamaKwanda.”

Ubu butumwa ntibwavuzweho rumwe kuko hagaragaye uruhande rwa benshi bamwibasiriye, bavugaga ko uyu muhanzi yishongoye. Impaka kuri ubu butumwa zamaze iminsi.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze
    Nuko Gugi yamushyize hanze none yaramwaye,uzarebeko atahise anamu bloka, ngayo nguko turakomeza turumirwa

  2. Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze
    Nuko Gugi yamushyize hanze none yaramwaye,uzarebeko atahise anamu bloka, ngayo nguko turakomeza turumirwa

  3. Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze
    Nuko Gugi yamushyize hanze none yaramwaye,uzarebeko atahise anamu bloka, ngayo nguko turakomeza turumirwa

  4. Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze
    Nuko Gugi yamushyize hanze none yaramwaye,uzarebeko atahise anamu bloka, ngayo nguko turakomeza turumirwa

  5. Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze
    Clarisse ni imfura rwose
    Ariko abanzi b’ibyiza bahoraho.

  6. Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze
    Clarisse ni imfura rwose
    Ariko abanzi b’ibyiza bahoraho.

  7. Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze
    None akaba yumva nagenda tuzahomba iki?
    1. Twese ntawe uri malaika.Comments z’amagambo yavuze,zamweretse agaciro bamuhaye.Iyo aba undi,yakiseguye ku biyumvise uko yavuze wenda agakosora imvugo ye.Na Yesu yarishwe kandi ntaho twerekwa ko hari abamuhoye amakosa.
    2. Kubika aba star ari bazima: ni iki yita umu star!? Umuntu aba umu star kuki? Ba Fata amano? Akinyuma se? Bamwe bigize abagore se? Babandi b’abatinganyi se? Muri uwo murongo se na we ko isi yaba irimo kumushuka? Hanyuma se kuki yumva ko kubika uwo muntu akiriho ari igitangaza? Abamubika niba atari bo bamuremye ngo bamuvanemo umwuka,ababajwe n’iki? Na we azirikane ko kuba adakundwa na bose,hari bagenzi be bangwa na benshi. Ahubwo yakabaye yibaza ngo kuki bamwanga bigeze aho bamubika ari bazima.Abamubika se ni ba nde? Kubera iki?
    Niba koko uri umuhanzi,ufite umuco n’uburere,mbere yo kubabazwa n’abamamaza ingeso mbi, wari wahanura abahashyi biyita abahanzi! Ubucucu bwinshi ubona kuri twiter,ababukora babubonye muri ayo mashusho y’izo ndirimbo za bagenzi bawe. Babona muri bakuru,ibyo mukoze byemerwa nta nkomyi,bakunga mu ryanyu.
    Wiba igifura rero,hama hamwe uganire n’abandi,ugaragaze aho uhagaze,nukosa wemere ukosorwe,utange inama uko ubyumva,zimwe zinengwe,izindi zemerwe. Ikigaragara uba witeze ko ibyo uvuze byose bigomba kwakiranwa yombi. Ntibyashoboka

  8. Clarisse Karasira yateguje abakunzi be ko ashobora kuva kuri Twitter bidatinze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *