Abantu 13 baguye mu myigaragambyo yo kurwanya MONUSCO yabaye ku ya 25 na 26 Nyakanga mu mujyi wa Goma barashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 5 Kanama.
Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yabitangaje ku wa gatatu ushize nyuma yo guhura n’intumwa z’imiryango y’abahohotewe ndetse n’abayobozi b’imiryango y’abenegihugu, yatangije iyo myigaragambyo yavuzwe yokwamagana MONUSCO.
Icyari kigamijwe muri iyi nama kwari ukwemeranya ku buryo butandukanye bwo gukumira ko uko guhura kw’imbaga y’abantu kwavamo izindi mvururu nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Amakuru aturuka mu biro bya guverineri avuga ko ubuyobozi bw’intara bwemeje, mu bindi, ko abahohotewe bose bashyingurwa i Goma, cyane cyane mu marimbi ya Makao.
Kandi, nta birori cyangwa ikiriyo bizategurwa, haba kuri stade cyangwa ku buruhukiro bw’ibitaro bikuru nkuko byifuzwa n’imiryango y’abaturage.


