Bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo na Rulindo barasaba abashinzwe kubungabunga amateka kubafasha gusigasira ibiranga amateka ngo kubyubakira no kubikoraho inyandiko kugira ngo atazibagirana.
Hirya no hino mu Rwanda, hari byinshi mu bimenyetso ndangamateka bihamya neza ko iki n’iki cyabayeho mu mateka. Mu murenge wa Rutunga muri Gasabo ni hamwe hamwe muri ho ndetse bigaragara ko hatagize igikorwa bimwe muri byo bishobora kuzazimira bitewe n’ababyangiza.
Kayihura Michael ni umwe mu batuye muri Rutunga. Avuga ko hatagize igikorwa, bimwe mu biranga amateka y’u Rwanda rwo ha mbere bishobora kuzazima. Ati:”Hariya mubona ni munsi y’ahitwa i Rwanda, habaga ingoro y’ubwami bw’u Rwanda mu bihe by’ihangwa ryarwo. Icyo giti cyatewe ku ngoma y’umwami Cyilima Rujugira watwaye u Rwanda ahasaga mu wa 1675-1708, wakihateye ahasaga mu wa 1695 ubwo yahanganaga n’ibitero by’ibihugu byiyunze ngo bihanagureho u Rwanda.”
Kayihura yakomeje asobanura ati: “Nyuma y’uko aho icyo giti gitewe, habyiniwe intsinzi ku bihugu bine byateye u Rwanda bifatanyije (u Burundi, u Bugesera, Ndorwa n’i Gisaka). Ku mbuga iri munsi y’icyo giti, ni ho umwami Cyilima Rujugira yatangiye itangazo ry’uko u Rwanda rutsinze cya gitero cyagabwe n’ibihugu bine byishyize hamwe ku buryo bwa burundu. Icyo dusaba abashinzwe kubungabunga amateka ni uko ahari kiriya giti hakubakwa uruzitiro kugira ngo kibashe kugira umutekano, amateka atazibagirana.”

Igiti Kayihura yavugaga cyitwa Icubya, kikaba cyaragiraga umumaro wo gucubya amazi. We hamwe n’abandi bazi amateka yacyo bizera ko uwagitema wese yahita apfa.

Nsanzimana utuye mu murenge wa Muhondo mu karere ka Rulindo, na we ati: “Hano iwacu hafite amateka dore ko ari ho hakomoka Umuganura. Twifuza ko nk’abashakashatsi na Minisiteri y’uburezi yasohora ibitabo bivuga ku mateka ya hano bikifashishwa mu kwiga ubumenyi bw’Isi. Umunsi w’Umuganura waturukaga ku muco w’Abanyarwanda bakajya gusangira n’Umwami ibyo bejeje, bakomora ku mbuto yabahaye”.
Muri Rulindo ni na ho hizihirijwe umunsi w’Umuganura ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa 5 Kanama 2022, witabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukanye barimo umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti: “Umuganura, isĂ´oko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.
Dr Ngirente yagaragaje ko kwihaza mu biribwa ari ingenzi kugira ngo Abanyarwanda baganure neza, asaba abahinzi by’umwihariko gukoresha ifumbire y’imborera kugira ngo umusaruro w’ibyo beza wiyongere.



