Umunyarwandakazi Teta Sandra yagaragaye ari gusomana n’umukunzi we, Weasel Manizo, bimaze iminsi bivugwa ko aherutse kumuhondagura, akamugira intere. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore uri gutabarizwa, we yagaragaye ari mu bihe byiza na Weasel ari nako abari aho bari gufata amashusho. Umwe yumvikana agira ati ” Mukikole kibalume.” (Mubikore bigire abo bibabaza). VIDEWO: https://www.instagram.com/p/Cg4KgDOMl40/?hl=en Ibyamamare haba mu Rwanda no muri Uganda birasaba ko ikibazo cy’inkoni zikubitwa Teta cyahagurukirwa. Hari amakuru ko ababyeyi ba Teta bageze muri Uganda bagiye kureba umwana wabo, mu gihe ambasade y’ u Rwanda muri icyo gihugu nayo yahagurutse. Abo mu muryango wa Mayanja bo bakomeje gutungwa agatoki ko bari guhishira ubunyamaswa Teta yakorewe.



2 Responses
Teta Sandra yagaragaye asomana na Weasel uvugwaho kumuhondagura (Reba videwo)
weasel nasigeho
Gukubi.taumucu nziwe
Ntago ariby PEEE
Teta Sandra yagaragaye asomana na Weasel uvugwaho kumuhondagura (Reba videwo)
weasel nasigeho
Gukubi.taumucu nziwe
Ntago ariby PEEE