Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, aremeza ko guverinoma ya Uganda iri kubogamira ku Rwanda, mu makimbirane ibi bihugu by’ibituranyi birimo.
Minisitiri Lutundula mu kiganiro yagiriye kuri RFI kuri uyu wa 6 Kanama 2022, yabwiwe ko itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye riherutse kugeza ku kanama kawo gashinzwe umutekano raporo ishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya na M23.
Uyu muyobozi kandi yibukijwe ko iyi raporo ivuga ko ingabo z’u Rwanda zinjiye ku butaka bwa RDC, iza Uganda ntizagira icyo zibikoraho. Abajijwe niba Uganda itaba iri gukinisha amakarita abiri mu mukino umwe, yasubije ko bisobanutse.
Lutundula nyuma yo kubyemeza, yavuze ko kutagira icyo ingabo za Uganda zibikoraho, ari ubufasha zatanze. Ati: “Guceceka bifatwa na none nk’uburyo bwo gufasha, ni ko tubibona. Nta kutabogama kwabayeho muri iyi myitwarire.”
Yabajijwe niba guverinoma ya RDC iteganya gusaba Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, kutagira aho abogamira muri iki kibazo, asubiza ati: “Twese byadufasha. Kutagira icyo ukora ni nko kwemerera mu guceceka cyangwa kutanyuranya.”
Guverinoma y’u Rwanda iteye utwatsi akenshi ikirego cyo gufasha M23, isobanura ko ingabo zarwo zidashobora kwivanga mu bibazo by’imbere mu kindi gihugu. Kuri iyi raporo, yavuze ko ntacyo yayivugaho kuko itashyizwe ahagaragara, kandi ko yasohotse mu gihe kitateganyijwe, ubusanzwe yaragombaga gusohoka mu Kuboza 2022.
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo aherutse kubisobanura ati: “U Rwanda ntirwavuga kuri raporo itarashyizwe hanze kandi itarahawe agaciro. Akanama ka UN gashinzwe umutekano muri Kamena 2022 kakiriye raporo y’itsinda ry’impuguke itaririmo ikirego na kimwe cy’ibi binyoma, kandi raporo yo hagati yari itegerejwe mu Kuboza. Ubu bushobora kuba uburyo bwo kuyobya uburari ku bibazo nyakuri.”
Iyi raporo inashinja zimwe mu ngabo za RDC gukorana n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye irimo FDLR irwanya Leta y’u Rwanda. Gusa ntacyo iki gihugu kiri mu burengerazuba kiravuga kuri iki kirego.



2 Responses
RDC iremeza ko Uganda iri kubogamira ku Rwanda
Nonese mwumvaga Uganda yabura ubwenge kuburyo yatererana URWanda? Abacongomani barasaze pe
RDC iremeza ko Uganda iri kubogamira ku Rwanda
Nonese mwumvaga Uganda yabura ubwenge kuburyo yatererana URWanda? Abacongomani barasaze pe