Agathon Rwasa, umuyobozi wa FNL akanaba na visi perezida w’Inteko ishinga amategeko i Burundi, muri iyi minsi nibwo yatangaje ko yamenyeko hari agakino yapangiwe ko kwicwa. Ubu n’abayoboke b’iri shyaka rye bakaba batawe muri yombi barafungwa.
Abo bayoboke ba Agathon Rwasa bose uko ari icyenda bafungiye muri gereza iherereye muri kimini ya Ngozi, bose bafashwe ku cyumweru tariki ya 19 Gashyantare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bayoboke ngo bafatiwe mu kabari bashinjwa kuba barakoraga inama batabyakiye uburenganzira ubuyobozi, bajyanwa ubwo barafungwa.
Ku ruhande rwa FNL batangaza ko ibyo bitumvikana ndetse ko ari itotezwa rikorerwa abayoboke ba Rwasa, bagahakana ko ibyo bashinhwa atari byo ahubwo ko bifatiraga agatama baganira bisanzwe.
Agathon Rwasa nubwo ari Visi perezida w’Inteko, yakomeje gushimangira ko ari umwe mu barwanya Leta ya CNDD FDD dore ko yari anahanganye na perezida Nkurunziza mu matora yabaye umwaka ushize.
Mu gihe avuga ko abizi neza ko yapangiwe kwicwa kugirango ntaziyamamaze mu matora azaba mu 2020, Agathon ahamya ko adateze kuzahunga igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


