Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, aribaza impamvu itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) zitakoze iperereza ku bisasu byatewe mu mirenge y’akarere ka Musanze muri uyu mwaka.
Yavugaga kuri raporo y’ibanga y’izi mpuguke ishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu kugaba ibitero ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zizwi nka FARDC, ubwo yagiriraga ikiganiro kuri radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.
Izi mpuguke zivuga ko zabonye amafoto n’amashusho arimo aya ‘drone’ agaragaza ingabo z’u Rwanda ziri muri RDC. Minisitiri Biruta avuga ko ibi bimenyetso bishingiye ku binyoma, ndetse ko birimo no kubogama.
Yagize ati: “Ese ko drones zifashishijwe zabonye ingabo z’u Rwanda, ntizibone bimwe mu bigize ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri RDC tariki ya 19 Werurwe, 23 Gicurasi n’iya 10 Kamena? Kuki impuguke za UN zitakoze raporo ku mvugo z’urwango zavuzwe mu gihe cya vuba n’abayobozi muri guverinoma, abagize sosiyete sivile n’Abanyekongo ku giti cyabo? Harimo ikibazo.”
Minisitiri Biruta yakomeje ati: “Niba impuguke za UN zari mu kazi kazo, zagombaga kureba impande zombi, zikareba imikoranire iri hagati ya FDLR na FARDC n’ibigize ibisasu byatewe ku butaka bw’u Rwanda inshuro eshatu biturutse ku butaka bwa RDC.”
Uyu muyobozi abona ikibazo cy’umutekano muke muri RDC ari umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugizwe n’abafite ingengabitekerezo ya jenoside. Ngo gushaka gukemura iki kibazo hirengagijwe uyu mutwe, ni nko kuvura ibimenyetso by’indwara hatabanje kumenyekana ikiyitera.
Minisitiri Biruta arasaba Leta ya RDC na UN kwita ku kibazo cya FDLR.


