Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yatangiriye uruzinduko ku mugabane wa Afurika, ahereye muri Afurika y’Epfo.
Ibiro bya Afurika y’Epfo bishinzwe ububanyi n’amahanga, DIRCO, byatangaje ko Blinken yageze muri iki gihugu mu gitondo cy’uyu wa 7 Kanama 2022.
Byagize biti: “Uyu munsi ku Cyumweru, tariki ya 7 Kanama 2022. Umunyamabanga wa USA, Bwana Antony Blinken, yageze ku kibuga cy’indege cya Lanseria, aho azakirwa na Minisitiri Naledi Pandor, mu kiganiro cyihariye cya Afurika y’Epfo-USA ku wa Mbere.”
Biteganyijwe ko Blinken nava muri Afurika y’Epfo, azagirira uruzinduko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) tariki ya 9 n’iya 10 Kanama, akomereze mu Rwanda.
Mu bizamuzana mu Rwanda, harimo kuganira ku mubano iki gihugu gifitanye na USA, ku mwuka mubi watutumbye mu mubano wacyo na RDC ndetse no kuri Paul Rusesabagina ufungiwe ibyaha by’iterabwoba muri gereza ya Nyarugenge.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane iherutse kumuha ikaze, ishima intambwe umubano warwo na USA bigezeho, yongeraho ko izamusobanurira ishingiro ku ifungwa rya Rusesabagina.


