Umunyamakuru w’ikinyamakuru BWIZA, Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu gutara, kwandika, gutangaza no gusesengura inkuru z’ubutabera yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Muyizere Odille.
Uyu muhango wabereye ku biro by’umurenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, mu masaha y’igicamunsi cy’uyu wa 7 Kanama 2022, uyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa akaba n’umwanditsi w’irangamimerere w’uyu murenge, Murebwayire Jeanne d’Arc.
Saa cyenda n’iminota 45 z’igicamunsi, Gitifu Murebwayire yatangije umuhango, aha impanuro Nkundineza na Muyizere bari biteguye guhamya isezerano ryabo imbere y’amategeko, abibutsa ko kubaka urugo ari icyemezo cya babiri kandi kidahubukirwa.
Gitifu Murebwayire kandi yamenyesheje bombi ko urugo ruramba ari urwubakira ku rukundo, arubifuriza agira ati: “Urugo tubifurije ni urwubakiye ku rukundo”, abibutsa ko indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda ari zo zizakomeza urugo rwabo.
Nyuma yo kubaha impanuro no kubamenyesha inshingano bagiye kugira mu rugo rushya rwabo, Gitifu Murebwayire yabasezeranyije, buri wese ari imbere y’ibendera ry’igihugu, barahirira kuzakundana mu bibi no mu byiza.

Nyuma yo kumva indahiro zabo, nk’ibisanzwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Niboye yarahiriye imbere y’ibendera ry’igihugu ko amaze gusezeranya Nkundineza Jean Paul na Muyizere Odille, nyuma y’aho arabasezera, bajya kwiyakira.

Nkundineza na Muyizere, hamwe n’abitabiriye ubu bukwe barimo abo mu miryango yabo, inshuti ndetse n’abo bakorana by’umwihariko abanyamakuru, bakomereje mu muhango wo kwiyakira (reception) wabereye kuri Classic Hotel iherereye mu karere ka Kicukiro, wayobowe n’umunyamakuru akaba n’inararibonye mu itumanaho, Mike Karangwa.

Umuhango wo kwiyakira waranzwe no gufata amafunguro n’ibinyobwa, kumva ijambo rya Nkundineza na Muyizere by’umwihariko igisobanuro cy’inzira y’urukundo rwabo n’ishimwe ku babyeyi babareze. Hanabayeho umwanya wo gususuruka, mu ndirimbo gakondo n’izigezweho.
Umuhanzi Rwema Iryayo na Sengabo Jodas bamenyerewe mu ndirimbo za gakondo ni bo bataramiye abitabiriye ibirori bya Nkundineza na Muyizere, basubiramo mu majwi yabo y’umwimerere, zimwe mu ndirimbo zakanyujijeho.

Nkundineza Jean Paul yakoreye kandi ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda, birimo Umuseke na Igihe. Agaragara kandi mu busesenguzi butambuka ku miyoboro ya YouTube itandukanye, by’umwihariko Jalas Official TV.






Amafoto: Robert Creator


