Minisitiri Lutundula arashaka kumva u Rwanda rwemera ko rufasha M23, rukanasaba imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, arifuza kumva u Rwanda rwemera ko rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, hanyuma rukanabisabira imbabazi.

Minisitiri Lutundula yabivugiye mu kiganiro yagiriye kuri radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) tariki ya 6 Kanama 2022, cyari cyerekeye raporo y’ibanga y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya na M23.

Ni raporo guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi, isobanura ko ishingiye ku binyoma no kubogamira ku ruhande rwa RDC, inaboneraho kugaragaza ko umuzi w’ikibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’iki gihugu ari umutwe wa FDLR ugizwe n’abarimo abakoze jenoside mu 1994.

Umunyamakuru yamubajije biramutse bibayeho ko u Rwanda rwakwemera ko rufasha M23, icyo guverinoma ya RDC yakwifuza ko cyakurikiraho, Minisitiri Lutundula yagize ati: “Birumvikana ni ugusaba imbabazi! Iyo twakoze nabi, tuba tugomba gusaba imbabazi kandi ikiruta byose, gusana ni ngombwa.

Gusana bisobanuye kumenya ko bose bafashijwe n’u Rwanda kugira ngo bahungabanye RDC, igikorwa cyose cyo kuvogera ubusugire, bahagarike imirwano burundu.”

Minisitiri Lutundula abona igihe cyose byashoboka ko u Rwanda rwemera ko rufasha M23, rukaba rwanabisabira imbabazi. Ati: “Ibi birashoboka igihe cyose, u Rwanda ni rwo ruzi icyo rushaka.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Minisitiri Lutundula arashaka kumva u Rwanda rwemera ko rufasha M23, rukanasaba imbabazi
    Baminisitiri baragwira ngogusaba imbabazi yari yunva ko M23 araho yica abantu
    Kuva interahamwe zikigera muri Zaïre har’amahoro yarabaho yirengagije ibya fdlr
    Cyangwa EDF ejobundi muri bunia hishwe abuntu 42 batwika inzu zigera kuri 20 none uwo muinisitiri ng’urwanda.

  2. Minisitiri Lutundula arashaka kumva u Rwanda rwemera ko rufasha M23, rukanasaba imbabazi
    Baminisitiri baragwira ngogusaba imbabazi yari yunva ko M23 araho yica abantu
    Kuva interahamwe zikigera muri Zaïre har’amahoro yarabaho yirengagije ibya fdlr
    Cyangwa EDF ejobundi muri bunia hishwe abuntu 42 batwika inzu zigera kuri 20 none uwo muinisitiri ng’urwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *