Kamali Balthazar utuye mu kagari ka Nyanza, umurenge wa Coko mu karere ka Gakenke, avuga ko amaze imyaka 47 ahinga ikawa, ariko mu buzima bwe ngo yasomyeho inshuro ebyiri gusa.
Kamali w’imyaka 65 y’amavuko mu kiganiro yagiranye na BWIZA TV, yasobanuye ko yatangiye guhinga ikawa ubwo yari afite imyaka 18 y’amavuko, ubu akaba ari umuhinzi w’umwuga kuko ngo anasurwa n’abanyamahanga barimo Abanyamerika.
Reba videwo y’ikiganiro cyose
Avuga ko bimwe mu bibazo abahinzi b’ikawa bafite, harimo kuba igiciro cyayo kikiri hasi, agasaba ko abayobozi babafasha bakuru bacyongera, kugira ngo barusheho gutera imbere. Ati: “Bishobotse mukatugerera ku bayobozi bakuru babakuriye, bakacyongera, byadufasha tugatera imbere.”
Kamali abajijwe niba atarasoma ku ikawa, yasubije ati: “Yewe! Nayisomyeho nka kabiri na bwo ni inganda zari ziduhayeho [Akubita agatwenge]. Ariko uzi ko tuzagumya tukakibwira n’abayobozi, dore ko bajya baza kudusura. Na cyo tuzakibabwira baturebere uko buri muturage yajya ayinywera iwe mu rugo.”
Uyu musaza avuga ko ubwo ubwo yasomaga ku ikawa, yumvise iryoha cyane. Kubera ubu buryohe, ngo hari uwo yigeze gusaba ipaki imwe yayo ngo ajye ayinywera mu rugo, amusubiza ko bitashoboka kuko ihenda cyane.
Yagize ati: “Hari umuntu ushinzwe uruganda nigeze kumubwira nti nibura azampe agapaki njye gusomera mu rugo, arambwira ngo ntabwo nabona amafaranga ayiguze!”
Kamali Balthazar abona ikawa yasimbura urwagwa kuko ngo rwarabuze bitewe n’uko urutoki rwacitse.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, yavuze ko bibabaje kumva umuturage umaze igihe nk’iki ahinga ikawa ayinyotewe, ariko ahumuriza abahinzi ko hari uruganda rugiye kuzura ruherereye i Ruli ruzajya ruyitunganya, ku buryo uzajya ayikenera, azajya ajya kuyihaha.
Meya Nizeyimana yagize ati: “Ndumva rwose bimbabaje cyane kuko, birashoboka ko umuntu yaba ayihinga akaba yasaza atayinyoyeho ariko igisubizo kirimo nabasaba yuko mwazagera i Ruli, hagiye kuzura uruganda rugiye gutunganya ikawa rukavanamo ihita inyobwa, ku buryo n’ubu ngubu mugezeyo, bahita bayigutegurira ako kanya.”
Uyu muyobozi avuga ko abahinzi bagemuye ikawa, bahabwa amafaranga menshi, akabasaba ko mu gihe bayahawe, bajya bahaha ikawa muri uru ruganda. Ati: “Nkaba nabashishikariza rero mu gihe bahawe ariya mafaranga, bashobora kujya ku ruganda rwa Dukunde Kawa i Ruli, batangiye gusohora ikawa ndetse ni yo dukoresha hano mu kwakira abashyitsi batandukanye, tuyigurira i Ruli twebwe ntabwo tujya kuyigurira ahandi.”
Meya Nizeyimana avuga ko bateganya gushyiraho n’amaguriro y’ikawa inyobwa (Coffee Shops) mu murenge wa Ruli na Coko, mu rwego rwo gufasha n’abahinzi kugira ngo bajye bumva uburyohe bw’iki gihingwa.


