Kagame yasabye Abanyafurika kuzamura urwego rw’ ubwikorezi mu kirere bagahangana n’indi migabane

Sangiza iyi nkuru

Kudakuraho imbogamizi mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege, bidindiza uru rwego mu mutekano rukanahenda. Ibi byatangajwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Gashyantare, aho yari yitabiriye inama yiga ku itwara ry’abantu n’ibintu mu ndege muri Afurika ibera i Kigali.

Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Centre yahuje abantu 550 baturutse mu bihugu 58, mu bigo by’indege 120 n’ibindi 56 byaje kumurika ibikorwa.

Mu ijambo umukuru w’igihugu, Paul Kagame yavugiye aha, yatangaje ko iki ari igihe kiza ku Rwanda n’umugabane wa Afurika kuko hari kugaragara ubushobozi bwo kutwegereza ahazaza heza. Yavuze ko u Rwanda rwo rwiyemeje gushyiraho isoko rusange ry’ingendo z’indege muri Afurika rufungura byuzuye ikirere cyarwo.

Perezida Kagame yavuze ko icyemezo cyafatiwe mu nama ya Yamoussoukro gikeneye gukomeza gushyirwa mu bikorwa kandi Afurika ikomeje gukorana n’indi migabane kurusha gukorana ubwayo imbere.

32895224102_8275191641_z

Yakomeje avuga ko mu gihe ikirere cya Afurika cyaba gifunze bitakoroha gukora ingendo z’indege zizeweho umutekano kandi zidahenze. Yavuze kandi ko uko hakorwa imirimo yo kongera ubwikorezi n’inzira mu karere bigomba no gukorwa bityo ku bwikorezi bwo mu kirere kandi ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza guteza imbere uru rwego muri Afurika.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Perezida Kagame yavuze ko bizeye ko umugenzi uvuye muri Afurika ajya mu kindi gihugu cyo muri Afurika uzajya ubanza guca I Burayi azajya abikora ku bushake bwe ariko bitazaba ari ngombwa.

Perezida w’u Rwanda avuga ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege hagati y’ibihugu bya Afurika buri hasi cyane ugereranije no kujya ku yindi migabane, kubw’ibyo gukuraho inzitizi bikaba bidahagije gusa ahubwo hagomba no kubaka ubushobozi mu nzego zinyuranye z’ubwikorezi bwo mu kirere.

32895208722_22f6f80b1f_z

Perezida Kagame yagize ati: “Kudakuraho imbogamizi mu ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege, bidindiza uru rwego mu mutekano rukanahenda”. Yavuze ko hakwiye gukorwa ibirenze n’ibyitezwe kugirango Afurika ibashe guhangana n’indi migabane mu bwikorezi bw’indege.

Yagize ati: “Turashaka kubona urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda n’Abanyafurika bakurikira imyuga yabo mu by’indege nka ba pilote, ba engeneers, abakora design, abasesengura business.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko Kompanyi ya Rwandair ikomeje kwagura ingendo zayo muri Afurika no hanze, avuga ko ibikorwaremezo biri kuvugururwa ikibuga cy’Indege cya Kigali gishyirwa ku rwego rugezweho ndetse hanubakwa igishya cya Bugesera.

Amafoto:Village Urugwiro

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *