Blinken yavuze kuri raporo ishinja RDF kwifatanya na M23 n’ibihano RDC isabira u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, uri mu ruzinduko rw’akazi ku mugabane wa Afurika, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Romain Chanson wa radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI.

Chanson wari kumwe na Blinken muri Afurika y’Epfo, yamubwiye ko mu gihe ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda, yumvise raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja ingabo zarwo (RDF) kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu kugaba ibitero ku ngabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Umunyamakuru ati: “U Rwanda rwateye utwatsi imyanzuro y’iyi raporo. Antony Blinken, uremera iyi myanzuro ya raporo y’Umuryango w’Abibumbye?”

Blinken yasubije ko azaganira n’abayobozi bo mu Rwanda na RDC, by’umwihariko abakuru b’ibihugu, mu rwego rwo gufasha abifuza ko amakimbirane ateza umutekano muke muri iki gihugu cyo mu burengerazuba ahagarara, anashyigikira gahunda yatangijwe na Perezida wa Kenya irebana n’ibiganiro hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro.

Umunyamabanga wa USA yavuze ko azagira ibindi avuga kuri iki kibazo nyuma yo kuganira na Perezida wa RDC n’uw’u Rwanda. Ati: “Nzagira ibindi mbuga nyuma yo kuganira na ba Perezida bombi, ariko hejuru ya byose, ni ingenzi ko duharanira ko ubugizi bwa nabi bwahagarara.”

Chanson yibukije Blinken ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yasabye imiryango irimo uw’Abibumbye (UN) gufatira u Rwanda ibihano nyuma y’aho iyi raporo y’ibanga yari imaze kwemeza ko ingabo zarwo zifatanya na M23, maze amubaza niba koko biteguye kurufatira ibihano.

Blinken yasubije ko hari ibiganiro byatangirijwe n’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) bigamije gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko igihugu cye kibishyigikiye kandi kizakomeza gutanga umusanzu wo gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC cyifashishije uburyo bwa dipolomasi.

Yagize ati: “Ndagira ngo nshimangire uruhare rwa dipolomasi yacu, dufatanyije n’inshuti zacu za Afurika mu kugerageza guhagarika amakimbirane kandi mu buryo burambye kuko iki ni ikibazo cyisubiramo kandi ndatekereza ko dukwiye gushaka igisubizo kirambye.”

Nk’uko umunyamakuru Romain Chanson abyemeza, guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi iyi raporo, isobanura ko nta gaciro ifite kuko itashyizwe ahagaragara, kandi ikaba ibogamiye ku ruhande rwa RDC.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Blinken yavuze kuri raporo ishinja RDF kwifatanya na M23 n’ibihano RDC isabira u Rwanda
    Bilnken namarakunva ukuri kwa boyobozi bombi nukuri kwa M23

  2. Blinken yavuze kuri raporo ishinja RDF kwifatanya na M23 n’ibihano RDC isabira u Rwanda
    Bilnken namarakunva ukuri kwa boyobozi bombi nukuri kwa M23

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *