Banki nkuru y’u Rwanda BNR iratangaza ko umwaka wa 2017 ushobora kuzagenda neza mu bijyanye no kuzamura ubukungu bw’igihguu bwazahaye mu myaka 2 ishize, aho ibikomoka mu buhinzi ari bimwe mu bigomba kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Ibi byatangarijwe mu muhango wo kumurika uko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gahagaze ndetse n’ubukungu muri rusange kugeza ubu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri uyu muhango, Hon Rwangombwa John, Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu yatangaje ko bimwe mu byatumye ubukungu bw’igihugu buzamba guhera mu myaka 2 ishize, ari impinduka zabayeho mu rwego mpuzamahanga zagize ingaruka ku Rwanda ariko by’umwihariko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ukaba waragenze nabi kurushaho ugereranyije n’uko byari byitezwe mu Rwanda.
Yagize ati”umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wabaye mubi bituma bigira n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Kugeza ubu, twiteze impinduka ku izamuka ry’ubukungu mu mwaka wa 2017 mu gihe ibyo twizezwa n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe bigenze neza uko biteganywa.”
Abajije aho icyo cyizere bafite gishingiye ko umusaruro ushobora kuzagenda neza muri uyu mwaka wa 2017, Hon Rwangombwa yagize ati”ni iki cyatuma tutizera ibyo kiriya kigo kitubwiye? Byanze bikunze ibikomoka ku buhinzi biziyongera mu gihe abahinzi bakurikije ibisabwa n’ikigo gishinzwe iteganyagihe.”
Kuba ibikomoka mu buhinzi byragabanutse, byatumye n’abayoboka amabanki bagamanuka ndetse n’abafitemo imyenda ntibabasha kuyishyura bityo na byo bikaba ari bimwe mu byatumye hagaragara icyuho mu bukungu bw’igihugu.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu bindi byatumye ubukungu bw’igihugu butagenda neza uko byari byitezwe byanatewe no kuba agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda karagabanutse bitewe n’uko ibyoherezwaga mu mahanga byarahuraga n’imbogamizi ku isoko mpuzamahanga cyane cyane ibikomoka ku bucukuzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati”aho twagurishaga amabuye y’agaciro bari bamaze gushyiraho amategeko asaba kubanza gusuzuma niba ibyo twoherezayo atari ibyavuye mu bihugu birimo intambara bityo hagatangwa amafaranga menshi yo kubanza kubisuzuma ariko ubu biri mu nzira zo gukemuka ku buryo ayo twatangaga azagabanuka bityo bikaba byagira icyo bifasha.”
Guverineri Rwangombwa kandi yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda butahungabanye cyane nubwo butazamutse ku rwego rushimishije.
Usibye amabuye y’agaciro kandi, n’ibindi bicuruzwa byoherezwaga hanze y’igihugu byaba ibikorerwa mu Rwanda ari n’ibikurwa mu mahanga bikongera bigasubizwayo byahuraga n’imbogamizi zitandukanye ku isoko mpuzamahanga ariko ubu bakaba bari kubikemura ku buryo mu gihe kitarambiranye biba byongeye kwemerwa neza bityo ibi bikaba bitanga icyizere ko uyu mwaka wa 2017 uzagenda neza mu bijyanye n’ubukungu.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2016, ubukungu bw’ibihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara birimo n’u Rwanda bwagabanutse ku kigero cya 1.6% kivuye kuri 3.4 bwariho muri 2015. Ubukungu bw’igihugu bwazamutse kugera ku kigero cya 16.1% muri 2016 buvuye kuri 0.3 muri 2011 ariko mu myaka ya 2015 na 2016 bukaba butarazamutse ku rugero rushyitse nk’uko byari byitezwe muri gahunda ya banki nkuru y’igihugu. Iri gabanuka ngo rikaba ryaratewe n’ibibazo bitandukanye birimo indwara z’ibyorezo nka Ebola, imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu Rwanda by’umwihariko, umusaruro mbumbe w’igihugu wavuye ku gipimo cya 6.9% muri 2015 ukaba waragabanutse kugera kuri 6.1% muri 2016.
Ku kijyanye n’ubukungu bw’isi muri rusange, ubukungu bwasubiye inyuma ku kigero cya 3.1 muri 2016 buvuye kuri 3.2 muri 2015. Gusa iyi banki iteganya ko mu bwaka wa 2017 ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka kugera ku kigero cya 3.4 mu gihe ibyo iteganya bishyizwe mu bikorwa neza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


