Kenya: Umupolisi yishe mugenzi we arangije nawe ariyahura

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi babiri b’Abanyakenya bapfuye mu gihe undi yakomeretse nyuma yo kurwana ubwabo mu murwa mukuru, Nairobi. Bivugwa ko mu kurwana kwabo umupolisi umwe ukorera kuri station ya polisi ya Embakasi yarashe mugenzi we akamwica yarangiza akishyiraho imbunda nawe agakurura imbarutso.

Mugenzi wabo nawe wafashwe n’isasu yahise ajyanwa mu bitaro. Uyu warokotse yakoreraga ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta mu gihe undi yakoreraga ku cyicaro gikuru cya polisi.

Ibi bintu rero nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Nation ikomeza ivuga, byabaye mu masaha ya saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri ushyira kuwa gatatu bibera mu mudugudu wa Tassia.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Amakuru y’uko kurasa yamenyeshejwe igipolisi n’umuturage, ko hari umupolisi warashwe arimo kuvurirwa ku bitaro bya Bliss. Abapolisi bageze kuri ibi bitaro basanga mugenzi wabo warashwe mu rutugu rw’iburyo nk’uko raporo y’ibanze ya polisi yabitangaje.

Uyu mupolisi wakomeretse yatangaje ko yarasiwe aho yasize bagenzi babiri barimo kurwana, aho abandi bapolisi bageze bagasanga bagenzi babo babiri bapfuye bakanahasanga imbunda ya pistol irimo amasasu 6 ndetse n’ibitoyi 4 by’amasasu, imirambo y’abapfuye ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kaminuza ya Kenyatta, naho wa mupolisi wakomeretse yoherezwa mu Bitaro bya Nairobi y’Uburengerazuba.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *