Abimukira baba muri leta y’Afurika y’Epfo baratabaza nyuma yo kwibasirwa n’abenegihugu bo muri kiriya gihugu babatangira bakabakubita ndetse bakanabacuza utwabo.
Aba banyamahanga baba muri kiriya gihugu bitabaje izindi nzego nyuma y’uko muri iki cyumweru bibasiwe n’abantu batazwi bo muri kiriya gihugu baba bo ubwabo ndetse n’imitungo yabo iriyo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urugaga rw’abakomoka mu gihugu cya Nigeria (NUSA) rwatangarijwe AL Jazeera ko abantu bo mu bihugu byo mu mahanga bari mu kaga guhera mu cyumweru cyashize bityo bakaba batabaza inzego zishinzwe abanyamahanga baba baba mu bihugu bitari ibyabo kubakurikirana byihutirwa.
BBC yo ivuga ko inzu zisaga 30 z’abanyamahanga baba muri kiriya gihugu zibasiwe zisahurwa izindi zigatwikwa, ibi ngo bikaba bikorwa mu rwego umuntu yakwita urwo kwanga abanyamahanga gusa.
Umuvugizi w’uru rugaga, Emeka Ezinteje Collins yatangaje ko abaturage b’abanyamahanga batari abo mu gihugu cya Nigeria gusa bafite ubwoba bwo kujya ahagaragara ngo batagirirwa nabi ndetse n’imitungo yabo ikaba iri kwangirikaa nta mpamvu. Abandi bavuga ko hari abantu babahamagara babaca amafaranga bishakiye ngo imitungo yabo ibone kugira umutekano na bo ubwabo ariko bakavuga ko iri ari iterabwoba riri kubashyirwaho.
Guhera mu cyumweru gishize, mu gihugu cy’Afurika y’Epfo hatangiye imyigaragambyo igamije kwamagana abanyamahanga, bakaba bagenda bangiza buri kimwe cyabo babonye ndetse bakanarema ibico bagamije kubagirira nabi.
Polisi yo muri kiriya gihugu itangaza ko nubwo amaduka asaga 20 yasahuwe akanangizwa ari ayo ku ruhande rw’abimukira nta cyemeza ko ari bo bagabweho ibitero gusa ariko ko hari gukorwa iperereza ryimbitse ku mpamvu yaba iri kubitera nubwo abafatwa bijanditse muri ibyo bikorwa by’urugomo nk’urwo bavuga ko ayo maduka yangizwa ari aba akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge ariko akaba ari ay’abanyamahanga.
Mu byumweru bicye bishize, andi maduka y’Abanyamahanga yibasiwe n’aba baturage bo muri Afurika y’Epfo babashinja kuyakoreramo ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu ndetse no gucururizamo ibiyobyabwenge bityo bikaba ari byo bikomeje kubakurikirana na nubu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abanya-Nigeria basaga ibihumbi 800 baba muri kiriya gihugu, nago abasaga 186 bakaba barishwe mu myaka 20 ishize.
Iyi myigaragambyo ikorerwa abanyamahanga muri rusange baba muri kiriya gihugu ariko ikibasira cyane abanyanigeria baba bashinjwa ibyaha bitandukanye abaturage baho batishimira na gato.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


