Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yatangaje ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ikwiye guhagarika ubufasha iha umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Blinken yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Radio Top Congo FM ikorera muri RDC kuri uyu wa 10 Kanama 2022.
Bageze kuri raporo ya UN ishinja ingabo z’u Rwanda kwifatanya na M23, na zimwe mu za RDC zikifatanya na FDLR, Blinken yabajijwe niba yemeranya na yo, asubiza ko bisa na byo.
Blinken yagize ati: “Ibigereranyo byacu bihuye cyane na raporo y’impuguke za UN. Hagomba kubaho amahoro kandi hakabaho guhagarika guha intwaro imitwe ikora ubugizi bwa nabi, ikanateza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.”
Kuri zimwe mu ngabo za RDC zifasha FDLR, Blinken yavuze ko na byo bigomba guhagarara. Ati: “Ni ngombwa kandi ko ubufasha Abanyekongo baha FDLR buhagarara. Ubu ni ngombwa ko dipolomasi itanga umusaruro.”
Blinken yavuze ko USA iteganya gukoresha inzira ya dipolomasi n’akarere u Rwanda na RDC biherereyemo yiteze ko izaha umwanya ibiganiro bizaba bigamije gutuma imitwe yitwaje intwaro izirambika.


