Ibiganiro by'impande zombi byabereye mu biro bya Perezida Kagame

Perezida Kagame yakiriye, aganira na Blinken

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje.

Mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Blinken yahageze ari kumwe n’abandi bayobozi 6 barimo ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya USA mu Rwanda, Deb MacLean.

Perezida Kagame na we yari kumwe n’abayobozi 6 barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Impande zombi zaganiriye ku gukomeza umubano wa USA n’u Rwanda ndetse n’umutekano wo mu karere. Ibi biro byabisobanuye biti: “Muri iki gitondo, Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa US Antony Blinken, mu biganiro byo gukomeza umubano w’ibihugu byombi n’umutekano wo mu karere.”

Blinken n’itsinda rye bageze mu Rwanda bavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 10 Kanama 2022, aho bagiriye uruzinduko rw’iminsi rwibandaga ku gukomeza umubano n’umutekano.

Ibiganiro by'impande zombi byabereye mu biro bya Perezida Kagame
Ibiganiro by’impande zombi byabereye mu biro bya Perezida Kagame

Perezida Kagame, Blinken n'abandi bayobozi bafashe ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame, Blinken n’abandi bayobozi bafashe ifoto y’urwibutso

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *