Guverinoma y’u Rwanda yasabye ibihugu by’ibifatanyabikorwa ‘nka Leta zunze ubumwe za Amerika (USA)’ kubaha inzego zarwo by’umwihariko urw’ubutabera.
Byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro we n’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken uri mu Rwanda, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Kanama 2022.
Umunyamakuru yabajije Blinken icyo USA iba ishatse gusobanura, iyo ivuga ko Paul Rusesabagina afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko. Yanabwiye uyu muyobozi ko yamenye ko nta gahunda afite yo guhura n’abagizweho ingaruka n’ibitero by’umutwe witwaje intwaro wa FLN wayoborwaga na Paul Rusesabagina mu rwego rwa politiki, amusaba kugira icyo avuga kuri aba bantu.
Ni ikibazo gifitanye isano n’itangazo rya USA risaba ko Rusesabagina afungurwa. Ryashyigikiwe na Blinken, ndetse aherutse kuvuga ko arasaba u Rwanda kumurekura.
Blinken mu gusubiza, ntacyo yavuze kuri aba bifuje guhura na we, ahubwo yagaragaje ko USA igihagaze ku cyemezo cyayo cy’uko Rusesabagina afunzwe mu buryo butari bwo, kandi ngo mu gitondo cy’uyu munsi yanabiganiriyeho na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Uyu munyamakuru yasabye Minisitiri Biruta kugira icyo avuga ku butumwa Perezida Kagame yaraye atangiye kuri Twitter ko igitutu cya USA gisaba u Rwanda kurekura Rusesabagina ntacyo cyatanga, asubiza asaba ibihugu by’ibifatanyabikorwa kubaha inzego z’iki gihugu.
Minisitiri Biruta yashimangiye ko Rusesabagina ari umwenegihugu w’u Rwanda, waburanishijwe, ahamwa ibyaha kandi akatirwa mu buryo bwubahirije amategeko. Yongereyeho ati: “U Rwanda ruzakomeza kubahiriza amategeko n’ibyemezo by’inkiko zacu. Kandi twasaba abafatanyabikorwa bacu kubaha ubusugire bw’u Rwanda, amategeko yarwo n’inzego zarwo.”
Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko rukuru muri Nzeri 2020, rumaze kumuhamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero FLN yagabye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu 2018 n’2019, gishimangirwa n’urukiko rw’ubujurire muri Mata 2022.



