Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yatangaje ko yakuye ku ngabo za Chad igitekerezo cy’uko icy’iz’igihugu cye kizwi nka FARDC kizavugururwa.
Ni ijambo yatangaje ubwo yari mu ruzinduko muri Chad kuri uyu wa 11 Kanama 2022, amaze kureba akarasisi k’ingabo z’iki gihugu ndetse n’ibikoresho by’igisirikare birimo imbunda ziremereye, ibifaru n’indege z’intambara.
Aka karasisi kabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Chad, ibirori byabaye ku nshuro ya 62.

Perezida Tshisekedi yagize ati: “Njyanye ibitekerezo byiza kandi mfitiye icyizere ahazaza ha Chad. Nitabiriye akarasisi gateye ubwuzu. Nabonye igisirikare cya Chad ari icy’umwuga, cyubatse neza kandi gifite ibikoresho byinshi. Ntabifatiraho urugero. Natwe turi mu rwego rwo kuvugurura igisirikare cyacu.”
Uyu Mukuru w’Igihugu kandi yashimiye Perezida w’inzibacyuho wa Chad, General Mahamat Déby Itno, uburyo yashoboye kuyobora igihugu kuva cyapfusha uwakiyoboraga akaba n’umubyeyi we, Maréchal Idriss Déby Itno, muri Mata 2021, ubu kikaba gihagaze cyemye.


Amafoto: Présidence/Twitter


