Bamwe mu bahagarariye u Burundi muri EALA banze kuzitabira inama izabera I Kigali

Sangiza iyi nkuru

Batanu mu badepite 9 bahagarariye u Burundi mu Nteko ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba, EALA, ntibazitabira inama y’iyi nteko biteganyijwe ko izabera I Kigali ngo kubera umwuka mubi uri hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda.

Inama rusange ya EALA ya 5 iteganyijwe kubera I Kigali guhera kuwa 05 kugeza kuwa 17 Werurwe, ariko abadepite b’Abarundi batanu bamaze kwandikira umuyobozi wa EALA basobanura icyifuzo cyabo cyo kutazitabira iyi nama.

Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru, The East African dukesha iyi nkuru avuga, ngo abadepite b’Abarundi kuwa 18 Mutarama bahuye na perezida wa EALA, Daniel Kidega baganira kuri iki kibazo bamusobanurira ko batazitabira iyi nama izabera I Kigali kubera ubwumvikane bucye mu bya politiki hagati y’igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda.

Mu ibaruwa bongeye kumwandikira, aba badepite bakaba barabwiye Hon. Kidega ko kubera uko umubano w’u Burundi n’u Rwanda wifashe kuri ubu batazitabira inama yo muri Werurwe I Kigali.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwo iki kinyamakuru cyageragezaga kuvugisha perezida wa EALA yirinze kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo, gusa ngo na none amakuru ava muri EALA agaragaza ko Abarundi bose atari ko banze kuzitabira iyi nama.

Uku kwanga kwitabira inama kw’abadepite b’u Burundi rero ni kimwe mu bimenyetso by’uko umubano hagati y’ibi bihugu by’ibivandimwe ukomeje kutaba mwiza nyuma y’ibibazo byadutse mu Burundi mu 2015, u Burundi bugashinja u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *