Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 8 Kanama 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye politiki, ubutabera n’umutekano.
Muri zo harimo:
Polisi yishe uwakase amajosi ababyeyi
Polisi y’u Rwanda tariki ya 9 Kanama yishe irashe umusore w’imyaka 34 y’amavuko wari utuye mu murenge wa Kanjongo, akarere ka Nyamasheke, Nzanywayimana Eliezer, wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi, abaziza imitungo.
Nzanywayimana yishe ababyeyi be: Ndindayino Samuel w’imyaka 74 y’amavuko na Mukaburanga Rachel w’imyaka 62, tariki ya 6 Kanama, atabwa muri yombi ubwo yari muri santere y’ubucuruzi aho yari yahungiye mu murenge wa Kirimbi.
Abaturage basobanuriye BWIZA ko Nzanywanimana yishwe ubwo yageragezaga gucika Polisi, hafi y’agasentere k’ubucuruzi ka Kamina. Icyo gihe ngo yari agiye kwerekana aho yashyize inkota yicishije ababyeyi be. Ab’iwabo barishimye kuko ubusanzwe bamusabiraga kwicwa.
Blinken yemeje raporo ishinja RDF na FARDC
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, wagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) no mu Rwanda, yemeje raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri RDF na FARDC.
Iyi raporo y’ibanga y’impuguke z’uyu muryango ivuga ko ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa M23, zimwe za RDC zizwi nka FARDC zifatanya n’uwa FDLR.
Blinken wirinze kugira uruhande abogamiraho kuri ibi bihugu yagendereye hagati ya tariki ya 9 n’iya 11 Kanama, yavuze ko icyo igihugu cye kibisaba ari uguhagarika gukorana n’iyi mitwe, bikajya mu biganiro, hashingiwe ku murongo watangiwe i Nairobi muri Kenya no muri Angola.
Rusesabagina azakomeza gufungwa kugeza ‘arangije igihano’
Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje Blinken wemeza ko umugororwa Paul Rusesabagina afunzwe bitemewe kuko atahawe ubutabera buboneye, ko azafungurwa narangiza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 11 Kanama, yamenyesheje Blinken n’abandi ko urubanza rwa Rusesabagina rwaciye mu mucyo, kandi yahawe amahirwe yo kujurira ntiyayakoresha.
Minisitiri Biruta yaboneyeho gusaba ibihugu bifitanye umubano n’u Rwanda kubaha inzego zarwo, by’umwihariko urw’ubutabera rwakurikiranye, rugakatira Rusesabagina nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba.
Umuhungu wa Perezida Kagame yasoje amasomo y’igisirikare ku rwego rwa Sous-Lieutenant
Umuhungu wa Perezida w’u Rwanda witwa Ian Kagame, yasoje amasomo y’ipeti rya Sous-Lieutenant mu ishuri rikuru rya Sandhurst mu Bwongereza, tariki ya 12 Kanama.
Ni umuhango witabiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette, wishimirwa n’abenshi mu Banyarwanda bamenye aya makuru. Mushiki wa Ian, Ange Kagame we yagize ati: “Ntewe ishema.”
Ian Kagame muri aya masomo yiganaga n’abandi Banyarwanda babiri, Park Udahemuka na David Nsengiyumva, bombi bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant. Bose barakomereza akazi mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF.
Gitifu wavuzweho uruhare mu iyoherezwa ry’umutetsi mu Kwibuka yarahagaritswe
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwahagaritse burundu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Rugerero, Murenzi Augustin, wohereje ushinzwe uburezi kumuhagararira mu muhango wo kwibuka abazize jenoside, na we akohereza umutetsi w’ishuri ryisumbuye.
Ntabwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwasobanuye niba koko ikibazo cy’uyu mutetsi woherejwe mu kwibuka ari ryo kosa ryaba ryaratumye Gitifu Murenzi ahagarika kuri iyi nshingano, ahubwo bwasobanuye ko iri ari ibanga ry’akazi.
Hirukanwe burundu abandi bayobozi barimo Gitifu w’umurenge wa Nyundo, Habimana Aaron n’umukozi w’akarere ushinzwe ubwisungane mu kwivuza, Biryabanzi Onesphore. Na bo bazize amakosa atarashyizwe hanze.


