Mukuralinda abona Rusesabagina yaragize Imana akaburanishwa

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, abona umugororwa Paul Rusesabagina ufungiwe ibyaha by’iterabwoba yaragize Imana akaburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

Mukuralinda yabitangarije mu kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ cyatambutse ku binyamakuru bitandukanye kuri uyu wa 14 Kanama 2022, cyari cyerekeye ku ngingo zindukanye zifitanye isano n’uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken.

Blinken mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kigali tariki ya 11 Kanama, yashimangiye ko Rusesabagina akwiye kurekurwa, kuko ngo yatawe muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ntiyanahabwa ubutabera buboneye.

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko Rusesabagina yatawe muri yombi kandi aburanishwa mu buryo bukurikije amategeko, anemeza ko uyu mugororwa yagize amahirwe yo kuba atarakorewe nk’ibyo bimwe mu bihugu bikorera abo bikurikiranaho ibyaha by’iterabwoba.

Mukuralinda yagize ati: “Arabizi neza ko nta kibazo kirimo kuba yarafashwe kuriya. Muri abanyamakuru, namwe ndabaha umukoro! Abantu bagize Imana baregwa terrorisme, bajyanwa imbere y’inkiko. Abandi bigenda bite? Uwo mukoro ndawubahaye, muzabikoreho ikiganiro. Ibihugu byinshi hano ku Isi bibigenza gute iyo bikurikirana aba-terroristes?”

Yakomeje ati: “Twebwe iwacu bari imbere y’inkiko, baciriwe urubanza ku mugaragaro bashyira kuri YouTube, bashyira kuki, ngo abantu bose barebe ku Isi. Ibyo bintu rero byo kugenda uvuga ngo yafashwe binyuranyije n’amategeko, ibi bihugu birwana n’aba-terroristes bikoresha uburyo bwose kugira ngo bibageze imbere y’inkiko? Ariko navuze ko hari n’ibindi bikora mu bundi buryo.”

Mukuralinda yanze kuvuga ubundi buryo ibi bihugu bikoresha, gusa ikizwi ni uko ibirimo USA byica birashe bamwe mu bo bikurikiranaho ibyaha by’iterabwoba, by’umwihariko abayobozi n’abafite aho bahurira n’imitwe y’iterabwoba ikomeye ku Isi nka Al Qaeda na Islamic State.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *