Mukuralinda yemeza ko USA ifite uburenganzira bwo gukurikirana ikibazo cya Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aremeza ko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zifite uburenganzira bwo gukurikirana ikibazo cy’umugororwa Paul Rusesabagina kubera ko afite uburenganzira buhoraho bwo guturayo.

Mukuralinda yabivugiye mu kiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 14 Kanama 2022 cyibanze ku ruzinduko rw’Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, mu Rwanda, rwabaye mu cyumweru gishize.

Mukuralinda yabajijwe impamvu Blinken yari ashishikajwe n’ikibazo cya Rusesabagina, asubiza ati: “Kuba yabaza ikibazo cy’umuntu utuye iwabo, ibyo ni ibisanzwe, ibihugu byose birabikora.

Nta mwenegihugu ushobora kugirira ikibazo ahandi, ngo Minisitiri runaka cyane cyane uw’ububanyi n’amahanga cyangwa se uw’ubutabera ngo babe baza muri icyo gihugu bazi ko hari umwenegihugu wabo ufite ibibazo mu butebera ntakibaze.”

Mukuralinda yakomeje ati: “Ni uburenganzira bwa Amerika iyo ivuga ko afite résidence iwabo kuko mu mategeko y’iwabo barabyemerewe kubaza umuntu ufite résidence iwabo.”

Umuvugizi wungirije wa guverinoma yasobanuye ko ikibazo cyabaho ari uko igihugu gikurikiranye uyu mwenegihugu ari uko kitagira icyo gisubiza icyabajije.

Ati: “Igitera kwibaza cyangwa se n’abantu bakibaza ibintu byinshi, ko yabivuze, bamusubije iki? Ibyo ngibyo rero Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yarabivuze, Umukuru w’Igihugu yarabivuze, nta gitutu, nta pression, ibyakozwe byanyuze mu nzira zemewe n’amategeko

Mukuralinda yakomeje avuga ko ariko igihugu kibaza cyangwa gisaba kitaba kigomba gutegeka. Ati: “Ni uburenganzira bwo kubaza, ni uburenganzira bwo gusaba ariko ntabwo ari uburenganzira bwo gutegeka. Ntabwo ari uburengenzira bwo kurenga inzego zacu, ntabwo ari uburenganzira bwo kuvuguruza ibyemezo by’inkiko cyangwa se bya Leta y’u Rwanda.”

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru tariki ya 11 Kanama 2022, ari kumwe na Blinken, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko urubanza ‘rw’Umunyarwanda’ Rusesabagina rwarangiye, bityo agomba kurangiza igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe, kandi ngo nta gitutu kizatuma arekurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *