Kuri uyu wa 23 gashyantare 2017, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, cyagiranye ibiganiro birambuye n’abacuruzi bo mu karere ka Nyarugenge biganjemo abasora biyandikishije muri 2016, aho bibukijwe bumwe mu burenganzira bwabo mu bijyanye no gusora ndetse n’uko ibiciro by’imisoro bihagaze haba ku bicuruzwa ndetse no ku mushahara.
Muri ibi biganiro, iki kigo cyatangaje ko umuntu wese utangiye ibikorwa bishobora gusoreshwa agomba kwiyandikisha mu buyobozi bw’Imisoro mu gihe kitarenze iminsi 7 agahabwa TIN ndetse akaba agomba no gukora imenyekanisha kuko aba yandikiwe umusoro ku nyungu.

Iyo ufashe TIN, ugomba gukora imenyeshamusoro bitarenze taliki 31 Werurwe z’umwaka ukurikiye uwo wiyandikishirijemo.
Aba bacuruzi kandi basobanuriwe ko iyo nta bikorwa bisoreshwa wakoze kandi ufite TIN ugomba gukora imenyekanishamusoro rya zero (Nil declaration) kugira ngo adakomeza gukurikiranwa nk’ugikora.
Komiseri wungirije muri iki kigo, Mukashyaka Drocelle yakomeje avuga ko uwinjije amafaranga y’ibyacurujwe angana cyangwa ari munsi ya 12,000,000 Rwf yishyura umusoro ukomatanije mu buryo bukurikira:

Yagarutse kandi ku musoro ku musaruro w’umuntu ku giti cye aho yasobanuye ko ari umusoro uvanwa ku musaruro wabonywe n’umuntu ku giti cye ariko uwo musaruro ukaba ufite inkomoko mu Rwanda no mu bikorwa bisoreshwa akorera mu mahanga
Ufite amafaranga y’ibyacurujwe hagati ya 12,000,001 na 50,000,000, igipimo cy’umusoro ucishirije (lampsum tax) ni 3% y’ibyacurujwe mu mwaka, naho ijanisha ry’umusoro ku nyungu z’amasosiyete ukaba ari 30 %.
Kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu bikorwa bitarenze tariki ya 31 Werurwe.
Dore uko umusoro ku bihembo cyangwa umushahara ugomba gutangwa

Nyuma yo gukora imenyekanishamusoro mu kwezi kwa gatatu, umucuruzi aba agomba gukora imenyekanishamusoro ku bihembwe, bitarenze 30 Kamena, 30 Nzeri na 31 Ukuboza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umusoro kandi wishyurwa mu bihembwe ni 25% by’umusoro ugomba kwishyurwa, hakurikijwe uko wabazwe mu imenyekanisha ry’igihe cy’umusoro rishize.
Naho ku bijyanye n’ipatante, uyu muyobozi yasobanuye ko ari uburenganzira bwo gukorera ibikorwa bibyara inyungu ahantu runaka. Wishyurwa bitarenze 31 Werurwe buri mwaka.

Aya mahugurwa atanzwe nyuma y’uko hagiye hagaragara amakosa atandukanye hirya no hino mu gihugu ku bijyanye no gusora aterwa ahanini no kudasobanukirwa n’uburyo bikorwa ndetse no kutamenya uburenganzira bwabo mu gihe bahuye n’ikibazo.
Ibibazo bikigaragara mu bijyanye no gusora usanga akenshi byahanganishije abasora n’abasoresha, usanga ahanini bishingiye ku gusora hakoreshejwe ikoranabuhanga aho usanga abaturage benshi batazi kurikoresha bityo hakabaho kwibeshya.
Abacuruzi batandukanye usanga batishimiye ibihano bahabwa mu gihe bahuye n’ikosa rijyanye no gusora kuko iyo bafashwe baba babikoze babishaka cyangwa batabishaka bafatwa nk’abashatse kurigisa imisoro nubwo na bwo bishoboka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


