Zimbabwe: Isabukuru ya perezida Robert Mugabe yatumye amashuri aba afunze

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Zimbabwe yategetse amashuri yo mu mujyi wa kabiri mukuru w’iki gihugu, Bulawayo, gufunga imiryango kuri uyu wa kane, itariki 23 no kuwa gatanu, itariki 24 Gashyantare mu rwego rwo kwitegura kwizihiza isabukuru ya perezida Robert Mugabe.

Ikinyamakuru cya leta, Chronicle cyatangaje ko minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye, Lazarus Dokola ari we watanze aya mabwiriza kuri uyu wa Gatatu.

Umunyamabanga uhoraho w’iyi minisiteri nawe yemeje ko abanyeshuri bo muri Bulawayo n’andi mashuri agera kuri 4 yo muri Matabeleland y’Amajyepfo atafunguye imiryango uyu munsi hitegurwa kwizihiza isabukuru ya perezida Mugabe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

c5rvqewwaaqh0gn

Perezida Robert Mugabe yujuje imyaka 93 kuri uyu wa Kabiri ushize, ariko habaho imihango iciriritse yo kwizihiza isabukuru ku ngoro ye mu gihe ibirori bikomeye byashyizwe kuwa Gatandatu, itariki 25 gashyantare 2017 ahitwa Matopos, mu birometero 500 ugana mu majyepfo y’umurwa mukuru, Harare.

Robert Mugabe uri ku butegetsi muri Zimbabwe kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1980, aranateganya kwiyamamariza indi manda mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka utaha, aho avuga ko ishyaka riri ku butegetsi nta wundi mukandida wakwizerwa ku mwanya w’umukuru w’igihugu uteri Mugabe uhari.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *