Kenya: Umukozi wa Komisiyo y’amatora wari waburiwe irengero yabonetse yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa Komisiyo yigenga y’amatora muri Kenya (IEBC) wari umaze iminsi itatu yaraburiwe irengero, yabonetse yarapfuye.

Uyu witwa Daniel Mbolu Musyoka yaburiwe irengero mu gitondo cy’itariki ya 11 Kanama, ubwo yari ku ishuri rya East African School of Aviation ahaberaga igikorwa cyo kubarura amajwi.

Ejo ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga ni bwo umurambo we wasanzwe mu gihuru giherereye mu gace ka Mariko, mbere yo kujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro biri muri kariya gace.

Polisi ya Kenya yatangaje ko uriya mukozi wa IEBC ashobora kuba yarishwe urubozo kugeza apfuye.

Cyakora cyo kugeza ubu abamwishe n’icyo bamuhoye ntibaramenyekana.

Musyoka yabonetse yapfuye mu gihe Polisi ya Kenya yaherukaga gutangaza ko hari amashusho ya Camera z’umutekano yerekana ibihe bye bya nyuma, aho yavugaga ko yizeye ko aho aherereye atekanye n’ubwo aho yari aherereye hatari hakamenyekanye.

Perezida wa IEBC, Wafula Chebukati, yaherukaga gutangaza ko usibye Musyoka waburiwe irengero hari n’abandi bakozi b’iriya Komisiyo bahohotewe abandi bagaterwa ubwoba.

Kugeza ubu birakekwa ko Musyoka yaba yarivuganwe na rumwe mu mpande zari zihanganye mu matora yo muri Kenya rutishimiye uburyo yayitwayemo.

Ni amatora yasize Dr William Ruto ari we utorewe kuba Perezida wa gatanu wa Kenya ahigitse Raila Odinga bari bahanganye.

Polisi ya Kenya yatangaje ko igiye gucukumbura igashakisha abo Musyoka baba baraganiriye kuri terefoni n’ibyo baba baravuganye na we mbere y’uko aburirwa irengero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *