Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Busingye Johnston bongeye kuvuga ku myambarire iri guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru.
Mu 2018, kuri izi mbuga higeze kwanduka impaka ku myambarire y’amajipo magufi azwi nka ‘Mini’. Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, yavuze ko abakobwa badakwiye guhozwa ku nkeke kubera iki kibazo.
Muri ubu butumwa yatangaje tariki ya 4 Kamena 2018, Nduhungirehe yagize ati: “Birarambiranye ko abana b’abakobwa bahozwa ku nkeke kubera imyambarire yabo. Ibi ntabwo bihuye n’igihe tugezemo. Ufite ikibazo hano ntabwo ari umukobwa wambaye ijipo, ahubwo ni umugabo uhora umureba, akamugenzura maze akamugenera ibyo yambara. We need to stop this nonsense!”
Busingye wari Minisitiri w’ubutabera, ubu akaba ari Intumwa Nkuru y’u Rwanda mu Bwongereza, icyo gihe yatanze igitekerezo ku butumwa bwa Nduhungirehe ati: “Urakoze Minisitiri, iyi gahunda yo kugenzura imyitwarire ntikwiye.”
Umunyapolitiki Tito Rutaremara uri mu bagize akanama k’igihugu k’inararibonye na we mu kiganiro yigeze kugirana n’umunyamakuru wa televiziyo y’igihugu, yavuze ko ntacyo bitwaye kuba umukobwa yakwambara ijipo yerekana amaguru ye meza.
Rutaremara yagize ati: “Afite amaguru meza, agashaka kuyerekana, ari bushimishe abantu, pourquoi pas? Uwuhe se muco? Ko kera hejuru ntacyo bambaraga, ukabona umukobwa ufite amabere ahagaze, bakambara amashabure, umukobwa afite amaguru meza bakayabona, pourquoi pas?”
Nduhungirehe na Busingye ntibashyigikiye abambara ‘impenure’ cyangwa ‘ubusa’
Izi mpaka zikomeje ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru ziri guterwa n’imyambarire y’urubyiruko, by’umwihariko abakobwa, mu bitaramo bitandukanye biri kubera mu gihugu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse kubigereranya no kwambara ubusa, abwira urubyiruko ko kubwambara atari ko kwambara neza. Ati: “Hari ibintu biguha agaciro muri community, mu bandi, kandi ushobora gukora neza. Ushobora kwambara neza, ukanaberwa utagombye kwambara ubusa ngo wishyire ku karubanda.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we aherutse kuvuga ko uru rwego rutazihanganira abakomeje kwambara impenure, asobanura ko zihabanye n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ati: “Turavuga yuko nka Polisi tutazabyemera. Ngira ngo na bo babyumve. Ubwo butumwa tugomba kubutanga.”
Abashyigikiye ko urubyiruko rwambara uko rushaka barimo impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, Sylvie Nsanga, zagaragaje ko Ambasaderi Nduhungirehe na Busingye bari mu bayobozi babari inyuma, bashingiye kuri ubu butumwa aba badipolomate batanze mu 2018.
Nsanga kuri uyu wa 15 Kanama 2022 yagize ati: “Hon. Busingye Johnston azahora yibukwa nk’umwe mu bayobozi bashyigikiye impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore mu bihe byacu. Arakabaho. Yarahagurukaga, agashyira umuco ku bibazo by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubw’abagore. Ndamukumbuye.”
Ambasaderi Busingye yasubije Nsanga ko icyo yashyigikiye gitandukanye n’ikiriho ubu. Ati: “Ms Sylvie, igisubizo cyanjye cyo mu 2018 cyari cyerekeye ikibazo cyihariye muri icyo gihe. Ikiriho ubu cy’abakiri bato banywa ibikobyabwenge, bakagera mu ruhame basa n’abambaye ubusa ntigishimishije. Nshyigikiye uruhare rw’abayobozi, RNP (Polisi), ababyeyi, urubyiruko, itangazamakuru n’abandi, kugira ngo gikemuke.”
Ambasaderi Nduhungirehe na we yagaragaje ikibazo yavuzeho mu 2018 gitandukanye n’ikiriho ubu. Yavuze ku butumwa bwe bwo muri uyu mwaka, ati: “Iyi nyandiko ni iya cyera kandi ntabwo ihuye n’ikibazo cyagaragaye muri iyi minsi mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa. Nk’abayobozi ndetse b’ababyeyi twiyemeje kugishakira umuti urambye urengera urubyiruko n’indangagaciro nyarwanda, kandi wubahiriza uburenganzira bwabo bw’ibanze.”
Izi mpaka zatangiye mu mpera z’ukwezi gushize nyuma y’igitaramo cy’umuhanzi w’Umufaransa ukomoka muri Cameroon, Julien Bouadjie wamamaye nka Tayc, yakoreye i Kigali. Ni bwo hagaragaye abakobwa bari bambaye mu buryo butamenyerewe muri iki gihugu, Polisi itangira kwihanangiriza bene iyi myambarire.

14 Responses
Nduhungirehe na Busingye bongeye kuvuga ku myambarire iri guteza impaka
Kurijye mbona mini ntacyo zitwaye kuko benshi barazambara knd ukabona baberewe gusa ibyubu birakabije cyane kuko nkuko babivuze abenshi barambara ubusa buriburi atarinabo arukubera ibiyobyabwenge

kwambara imyenda migufi cg se ibonerana sibyiza.kuko bikangura irari ry igitsina gabo.niyo mpamvu benshi mubakobwa baterwa inda bakiribato .nibyo kwamaganwa rero

Ikibazo mwabantu mwe ntago ari abambara ubusa cyangwa abareba ubusa ahubwo bishingiye ku isenyuka ry’imiryango ndetse no kutuzuza inshingano kubigisha iyobokamana,Umuryango wareze uvangamo kirazira ndetse n’ abigisha iyobokamana bakabitsindagira(indangagaciro na kirazira)byasigarana ababikora nk’ubucuruzi kuko nabyo bibaho ariko nibura ntihabonekemo abigana abo bacuruzi kuko hari ababikuramo agatibutse abacuruza ziriya stile n’ababamamariza.
Murakoze

NSINZI IMPAMVU ABAYOBOZI BARIKWIBAZA KURI MINI.CYANGWA KWAMBARA IMPENURE.NI IMYAKA.HARAHO BAZAGERA BAKABIREKA.NIBIBAZE UBURYO BAHANGANA NURUBYIRUKO RURI KWIYAHUZA URUMOGI.KUKO NIBADACUNGA NEZA IGIHUGU KIZATUNGA ABASAZI BENSHI.

Harya ko kera bambaraga uduhu duhishye imbere gusa ho icyogihe ntarari ryahabaga!?

muzambarize Businge na Olivier niba abana babo kandi ko tubazi tunabona impamvu batambara nkakuri kwa wawundi wo mugitamo cyangwa abandi bambara nkawe

Igiti kigororwa kikiri gito.
Kwambara ubusa si ibyanone. Abantu babivuze 2018 bishyigikirwa nabo banyakubahwa, none amazi amaze kurenga inkombe batangiye kwigurutsa ibyo bavuze.