Abaturage batuye mu Kagari ka Sibagire mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana baratakamba basaba ko ivomero rusange ryafunzwe ryafungurwa bitewe no kubura amazi bigatuma bamwe muribo bavoma amazi mabi.
Aba baturage bavuga ko bavomaga amazi hafi none ivomero rusange ariko batunguwe no kumva ko ivomero rusange bavomagaho rifunzwe burundu na koperative icunga ayo mazi asanzwe atari mu mazi acungwa na WASAC.
Uzamukunda Odette umwe mu baturage utuye mu Kagari ka Sibagire avuga ko gufunga ivomero rusange ryabo byatangiye kubagiraho ingaruka
Yagize ati: “ Twavomaga amazi ya shimuzu ariko twagiye kuvoma tubura amazi ku buryo uwatuvomeshaga amazi yatubwiye ko bayafunze ko bitakunda kongera kuhavoma ,ubu tujya kuvoma ku mugezi witwa bugugu ariko nta mwana cyangwa umugore ushobora kuvoma kuko iyo amazi yabuze mu mujyi abasore bafite imbaraga nibo bonyine bashobora kuyavoma ,tugahitamo kuvoma ibiziba mu gishanga, byatugizeho ingaruka ku buryo abana batangiye kurwara inzoka .”
Mukamugema Alphonsine avuga ko abafite intege nke aribo bahagorewe ku buryo bajya ku mugezi bakavoma amazi y’ibishanga.
Yagize ati: “ Ubu twe nk’abakecuru badafite imbaraga nitwe twahagorewe kuko tujya kuvoma ku mugezi ariko ku buryo iyo tudahunze tuhakubitirwa n’abasore bafite imbaraga, ubu nta muntu ukibona n’amazi yo guteka gukaraba byo benshi bazabyibagirwa ,turasaba ko badufungurira ariya mazi bafunze .”
Mukagatare Denise avuga ko ariwe bahaye isoko ryo gucuruza amazi akemeza ko aho havomaga abantu benshi.
Yagize ati: “ Bambwiye ko bafungiye kuko ahangaha bavoma amazi menshi bigatuma abo mu byaro babura amazi ariko kuyafunga byagize ingaruka ku baturage babonaga amazi hafi none bikaba bisaba gukora urugendo rurerure bajya gushaka amazi .”
Umunyanyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Muhamya Amani, yasabye abaturage kwihangana bagategereza amazi ya Wasac igihe azahaza abatuye Rwamagana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati: “ Ariya mazi yafunzwe bitewe nuko ririya vomero ryafunzwe biturutse ku mazi menshi bahavoma kuko abatuye umujyi baburaga amazi bakamanuka bakaza kuhavoma ari benshi kuko amazi ya wasac nta bushozi afite bwo kugeza amazi ku bayifuza bitewe nuko umuyoboro w’amazi uva Gishari kuri Muhazi wakozwe kera ugenewe abaturage ibihumbi bitanu none abayakeneye barenga ibihumbi mirongo itatu amazi yaraburaga kubera kuyasaranganya abatuye umujyi bose bakaza hano kuko amazi atabura byatumaga amazi atagera mu mirenge ya Munyaga na Mwurire kandi bo nta mahitamo yandi abatuye Munyaga na Mwurire bafite kuko aya Wasac muri ibi bice bya Kigabiro arahari nubwo adahaza abatuye iki gice cy’umujyi ,nta cyakorwa uretse gutegereza kuvugurura umuyoboro wa Wasac .”
Umuyoboro MKM ugizwe na km 68 wakozwe mu mwaka wa 2010 ku nkunga ya JICA ukaba ushobora kugeza amazi meza ku baturage aturuka mu isoko yitwa Rwakibogo mu murenge wa Mwurire hafi y’umuyoboro ujyana amazi mu mirenge ya Munyaga, Mwurire na Kigabiro.
Ayo mazi ntiyabashaga kugera ku batuye ibice bya Mwurire na Munyaga kuko iri vomero ryashoboraga kuvomwaho meterokibe 50 ku munsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Justin Ngabonziza


