Igiteranyo cy'aya majwi kirenga 100% ni cyo cyaciyemo ibice abagize IEBC

Igiteranyo cy’amajwi y’abiyamamarizaga kuyobora Kenya kirenga 100%, Raila yanze kwemera

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bagize komisiyo yigenga y’amatora, IEBC, bagaragaje ko igiteranyo cy’amajwi y’abakandida bane biyamamarizaga umwanya wo kuyobora igihugu kirenga 100% ari cyo cyatumye batumvikana n’umuyobozi wabo, Wafula Chebukati.

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Kanama 2022, IEBC yari itegerejwe ngo itangaze ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 9, ariko mbere y’uko iki gikorwa kibaho, abagize iyi komisiyo bananiwe kumvikana, biteza imvururu mu cyumba cyabereyemo mu gace ka Bomas.

Umuyobozi wungirije wa IEBC, Juliana Cherera uri mu banze ko aya majwi atangazwa ariko bikaba iby’ubusa, yasobanuye ko impamvu yatumye bananirwa kumvikana ari uko igiteranyo cy’aya majwi y’abakandida bane: William Ruto, Raila Odinga, George Wajackoyah na Waihiga David Mwaure kirengaho 0.01%, ijanisha yemeza ko rirenga amajwi 100,000.

Cherera mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Kanama, yabisobanuye ati: “Igiteranyo cy’ijanisha ry’umusaruro w’abakandida bane urenga 100%, 0.01% kangana n’amajwi 142,000 ni ko kateje ubwumvikane buke mu majwi ya nyuma ya Perezida.”

Ibyavuye mu matora BWIZA ikesha urubuga rwa IEBC bigaragaza ko Odinga yagize amajwi 48.85%, Ruto agira 50.49%, Mwaure agira 0.23%, na ho Wajackoyah agira 0.44%. Igiteranyo cy’aya majwi koko ni 100.01%, bisobanuye ko kirenze umubare w’amajwi y’abatoye yabazwe.

Igiteranyo cy'aya majwi kirenga 100% ni cyo cyaciyemo ibice abagize IEBC
Igiteranyo cy’aya majwi kirenga 100% ni cyo cyaciyemo ibice abagize IEBC

Cherera yasobanuye ko Wafula yakoze ibihabanye n’Itegekonshinga, atangaza ibyavuye mu matora bifite inenge.

Raila ntiyemera ibyavuye mu matora

Nk’uko yari yabiteguje Abanyakenya abichishije kuri Dennis Onsarigo umuhagararira mu itangazamakuru, Raila Odinga kuri uyu wa 16 Kanama yagize icyo avuga ku byavuye mu matora.

Odinga mu kanya gashize, yatangaje ko atemera ibyavuyemo, ashinja Umuyobozi wa IEBC, Wafula amakosa, abona ko yashoboraga guteza imvururu mu gihugu.

Yagize ati: “Ejo demukarasi yacu yari ihagaze neza yasubiye inyuma, bituma Kenya ihura n’imbogamizi mu rwego rw’amategeko na politiki kubera ibyakozwe na Wafula Chebukati. Twanze twivuye inyuma ibyavuye mu matora.”

Odinga yavuze ko kubera iyi mpamvu, abona ibyatangajwe na Chebukati nta gaciro bifite, bityo atemera ko William Ruto yatsinze aya matora bari bahatanyemo mu buryo bukomeye.

Kutemeranya hagati y’abagize IEBC ndetse no kutemera ibyavuye mu matorwa kwa Odinga kurerekana ko bishoboka ko haritabazwa urukiko kugira ngo rutange umurongo kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *